Inama 7 zagufasha kutabyuka nijoro ujya kwihagarika

0
4642

Abatari bakeya bakenera kubyuka nijoro kubera gushaka kwihagarika, ugasanga birababangamiye doreko bamwe bakurizamo no kutongera gusinzira bakaba barwara umutwe cyangwa se bugacya bataruhutse neza.

Twifashishije inyandiko zitandukanye, twabateguriye amakosa  mugomba kwirinda ndetse n`inama zogukurikiza kugirango mugire ijoro rizira kubyuka ndetse no gucikiriza ibitotsi.

Ubusanzwe, amaraso atembera mumubili w`umuntu neza mu ijoro igihe aryamye kurusha kumanywa kubera inzitizi zitandukanye aba yagiye ahura nazo zifitanye isano n’imirimo itandukanye aba yiriwemo.

Mugihe rero umubiri urimo gukosora izonzitizi, hakorwa inkari nyinshi arinazo zituma umuntu abyuka kenshi nijoro nkuko bisobanurwa na Dr Adrien Vidart, impuguke mubijyanye n`urwungano rw`inkari ndetse n`ubuzima bw`imyororokere by`umwihariko kubagabo.

1.Nibyiza  kuzamura amaguru nibura kugeza hagati ya cm 15-20 uvuye kugitanda uryamyeho kuko bigabanya byabibazo byo kudatembera neza kw`amaraso, bigatuma inkari zikorwa zibankeya.

2.Shaka nibura iminota hagati ya 15 – 20 y’akaruhuko kumanywa, ugasinziremo uryamye urambuye amaguru, bizafasha umubiri kugabanya akazi wari bukore nijoro, kuburyo uzagera nijoro  inkari zikorwa ari nkeya.

3. Nkuko bikomeza bivugwa n’iyo nzobere, ntukwiriye gufata amafunguro yanijoro ariho inyanya cyangwa ibindi biribwa bifasha umubiri gutunganya amaraso kandi bikungahaye kumazi birimo Kokombure, Icyayi cy’icyatsi kibisi, Vinegere n’ibindi kuko ibi bituma umubiri ukora inkari nyinshi.

4. Irinde gufata ibyo kurya byoroshye cyane nk’amasosi mumasaha yegereye ayo uryamiraho kuko ibi nabyo  byongera ingano y’inkari umubiri ukora.

5. Niba udashaka kuza gucikiriza ibitotsi nijoro ujya kwihagarika, irinde gufata ibyo kunywa mumasaha y’umugoroba byaba umuvinyo cyangwa ibindi binyobwa.

6. Uyandikiwe na muganga, ushobora gufata imiti igabanya kwihagarika kenshi mu ijoro igihe inshuro ubikenera arinyinshi yaba kumanywa yaba na nijoro.

7.Ivuze niba ujya ugira ikibazo cyo guhumeka nabi cyangwa se bikugoye igihe uryamye, kuko nabyo bishibora kuzamura imisemburo ifasha mu ikorwa rikabije ry’inkari nkuko bikomeza bisobanurwa  na  Dr Adrien Vidart.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here