Imyanya y’akazi mu karere ka Nyamagabe: Closing date: December 22,2020

0
1936

Mu rwego rwo gushakira Ibigo Nderabuzima abakozi, ku bufatanye n’Abaterankunga mu bikorwa by’ubuzima, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa ko hari imyanya y’akazi iri mu mbonerahamwe ikurikira




1. Ikigo Nderabuzima: Ngara HC
Umwanya upiganirwa :Nurse A1
Umubare w’imyanya ihari: 1

2. Ikigo Nderabuzima: Nyamagabe HC
Umwanya upiganirwa :A2
Umubare w’imyanya ihari: 1

3. Ikigo Nderabuzima: Uwinkingi HC
Umwanya upiganirwa :Nurse A2
Umubare w’imyanya ihari: 1

IBISABWA USHAKA GUPIGANIRWA IMYANYA Y’AKAZI 

1° Umwanya wa Nurse A1:

  • Kuba ari Umuforomo mu rwego rwa A1
  • Kuba afire icyemezo cyo gukora umwuga w’ubuforomo (Licence) gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda;
  • Kuba yarakoze nibura umyaka umwe (1) mu mavuriro ya leta cyangwa yigenga (Attestation de service rendu);

2° Umwanya wa Nurse A2:

  • Kuba ari Umuforomo mu rwego rwa A2
  • Kuba afire icyemezo cyo gukora umwuga w’ubuforomo (Licence) gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda;
  • Kuba yarakoze nibura imyaka itatu (3) mu mavuriro ya leta cyangwa yigenga (Attestation de service rendu);

Uburyo bwo kudepoza

Abifuza gupiganira iyo myanya y’akazi, barasabwa kugeza mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Nyamagabe ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe iherekejwe n’ibyangombwa byavuzwe haruguru;

Italiki ntarengwa yo gutanga amadosiye ni ku wa Kabiri italiki 22/12/2020 saa sita z’amanywa.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here