ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA AKAZI K’UBUSHOFERI MURI RIB
Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abifuza akazi ko gutwara ibinyabiziga muri RIB (ubushoferi) ko batanga amabaruwa asaba akazi babinyujije kuri email info@rib.gov.rw bitarenze 28/11/2020
1. Kuba ari Umunyarwanda
2. Kuba afite category B na D n’uburambe bwo gutwara ibinyabiziga bw’ imyaka nibura itandatu (06)
3. Kuba atarengeje imyaka 50 y’amavuko
4. Kuba afite icyemezo cy’ ubudakemwa mu mica no mu myifatire gitangwa n’ inzego z’ ibanze
5. Kuba afite icyemezo gitangwa n’ Ubushinjacyaha kigaragaza ko atigeze akatirwa n’ inkiko igihano kingana cyangwa kirenze amezi atandatu
6. Kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta kigaragaza ko afite ubuzima buzira umuze
7. Kuba afite icyemezo cy’ umukoresha wa nyuma
8. Kuba atarigeze yirukanwa mu kazi
9. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu
Abiyandikishije bazamenyeshwa igihe bazakorera ikizamini cy’ijonjora n’aho bazagikorera hakoreshejwe telephone na e-mail bazatanga.
Kanda hano urebe ibisabwa byose