Imyanya 7 y’abacamanza b’inkiko z’ibanze: Deadline: 15 Sept 2020

0
1015

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA GUPIGANIRA UMWANYA W’UMUCAMANZA W’URUKIKO RW’IBANZE

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza aramenyesha abantu bose bujuje ibisabwa kandi babyifuza ko, hari imyanya irindwi (7) y’abacamanza b’Inkiko z’ibanze, ipiganirwa.




Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari umunyarwanda;
2. Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;
3. Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu byerekeye amategeko n’icyemezo cy’uko yatsinze inyigisho mu ishuri ry’ubucamanza ryemewe na Leta;
4. Kuba ari inyangamugayo;

5. Kuba ari indakemwa mu mica no mu myifatire;
6. Kuba atarahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside;
7. Kuba atarangwa n’amacakubiri ayo ariyo yose;
8. Kuba atabogama;
9. Kuba atavugirwamo;
10. Kuba nta bumuga bwo mu mutwe bwatuma adashobora gukora imirimo y’ubucamanza, byemejwe na Muganga wemewe na Leta;
11. Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;
12. Kuba atarigeze guhanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) cyabaye ndakuka;
13. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo yakoze cyangwa ngo asezererwe nta mpaka, atarakoresheje uburiganya mu kazi, atarataye umurimo, cyangwa ataranze kuwugarukaho mu gihe yari yarasezerewe by’igihe gito cyangwa atarawugarutseho igihe yari abisabwe;
14. Kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka ibiri (2) nibura, imirimo irebana n’iby’amategeko uretse abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (3) cya Kaminuza cyangwa y’ikirenga mu byamategeko.




Ibindi bisabwa: Kuba azi gukoresha “computer.

Uwifuza ako kazi yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza; ibaruwa ikoherezwa mu bunyamabanga Rusange bw’Urukiko rw’Ikirenga, hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga, iherekejwe n’umwirondoro (CV), fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu, icyemezo cy’uko yatsinze inyigisho mu ishuri ry’Ubucamanza ryemewe na Leta n’icyemezo cy’Umukoresha kigaragaza uburambe mu mirimo irebana n’iby’amategeko.

NB: Abatangiye kwiga cyangwa abarangije kwiga mu Ishuri ry’Ubucamanza ryemewe na Leta (ILPD) bakaba bategereje impamyabumenyi, nabo bemerewe gutanga kandidatire zabo bagashyiraho icyemezo kibigaragaza

Dosiye yoherezwa mu buryo bukurikira:

  • Dosiye yoherezwa kuri “email’: job@judiciary.gov.rw.
  • Inyandiko zose zigomba koherezwa ziri muri PDF.
  • Dosiye yoherezwa inshuro imwe kandi irimo inyandiko zose zisabwa.
  • Ahanditse impamvu (subject), hagaragazwa umwanya usabwa.

Kwakira dosiye, bizakorwa kugeza kuwa kabiri, ku itariki ya 15/09/2020 saa kumi n’imwe (5pm).




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here