Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abantu bose bifuza akazi k’Ubugenzacyaha ku myanya ya Investigators in different fields na Crime Intelligence staff ko basabwa kwihutira gutanga ibyangombwa bisaba akazi, bagaragaza umwanya bapiganira mu mbonerahwe iri ku mugereka w’iri tangazo.
Ibyangombwa bisaba akazi bigizwe n’ibi bikurikira:
1. Kuba ari Umunyarwanda;
2. Kwandikara Umunyamabanga Mukuru wa RIB ibaruwa isaba akazi igaragaraza umwirondoro we;
3. Kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko ku mwanya wa Investigators in different fields n’imyaka 25 ku mwanya wa Crime Intelligence staff;
4. Kuba afite ibyangombwa bigaragaza ko ari indakemwa mu mico no mu myifatire bitangwa n’inzego z’ibanze (certificate of good conduct) n’Ubushinjacyaha (Criminal Records Clearance/ Casier Judiciaire);
5. Kuba afite impamyabushobozi ijyanye n’umwanya apiganirwa iriho umukono wa noteri;
6. Kuba afite ubuzima buzira umuze.
ICYITONDERWA:
- Ibyangombwa bisaba akazi byoherezwa gusa kuri Email recruit mentoffice@rib.gov.rw bitarenze tariki ya 04 Ugushyingo 2021 saa sita z’ijoro.
- Usaba akazi agomba kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu
- Nta muntu wemerewe gupiganirwa umwanya urenze
- Ibisabwa kuri buri mwanya biragaragara ku mbonerahamwe iri ku mugereka.
Murakoze
Bikorewe i Kigali, kuwa 22 Ukwakira 2021
Kanda hano usome itangazo ry`umwimerere