Imyanya 40 y`akazi mu rwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO bato): NGOMA: Deadline: 08/05/2025.

0
1897

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buramenyesha abantu bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi ku myanya 40 mu rwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO bato).




Ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO nl ibÑ–
bikurikira:

a. Kuba ari Umunyarwanda;
b. Kuba abishaka;
c. Kuba agejeje nibura ku myaka 18 y’amavuko kandi atarengeje 25:
d. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
e. Kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu mu rubanza
rwabaye ndakuka;
f. Kuba afite impamyabushobozi nibura y’amashuri 6 yisumbuye cyangwa iyo binganya
agaciro;
g. Kuba afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO
bigaragazwa n’icyemezo cya muganga gitanzwe n’umuganga wemewe na Leta;
h. Kuba atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta;


Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
1. Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Akarere;
2. Ifishi isaba akazi yujuje neza iboneka ku rubuga rw’Akarere ka Ngoma
(www.ngoma.gov.rw) cyangwa mu bunyamabanga rusange bw’Akarere;
3. Fotokopi y’impamyabumenyi (Certificate);
4. Icyemezo cyo kuba ari inyangamugayo gitangwa n’Umurenge abarizwamo;
5. Fotokopi y’indangamuntu;
6. Icyangombwa cyerekana ko utakatiwe n’inkiko (Criminal record)
Dosiye yuzuye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga rusange bw’Akarere
bitarenze tariki 08/05/2025.

Kanda hano usome iri tangazo kurubuga rw`Akarere










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here