Imyanya 4 y’akazi kurwego rwa A2 na A0 n’Umushofeli muri KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO kubantu bize: Economics,Agricultural Economics, Rural Development, Management , Agri-business & Agri-Economics, Accountancy,finance ndetse n`umushofeli: (Deadline : 23 April 2021)

0
1958

Ubuyobozi bwa KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO ikorera mu Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha, Umudugudu wa Kiyovu buramenyesha ababishaka bose kandi babifitiye Ububasha ko bashaka gutanga akazi kumyanya ine (4) ariyo  uw’umucungamutungo wa koperative,umucungamari wa koperative,umubitsi (cashier)  n’Umushoferi w’imodoka.

  1. UMUKANDIDA K’UMWANYA W’UMUCUNGAMUTUNGO  AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite i impamyabumenyi ya kaminuza (A0) muri amwe mashami akurikira: ishami ry’ubukungu(Economics), Ubukungu bushingiye kubuhinzi (Agricultural Economics), Iterambere ry’icyaro( Rural Development), icungamutungo(Management) , ishoramari ry’ubuhinzi(Agri-business& Agri-Economics).
  • Kuba afite uburambe mukazi nibura bw’imyaka ibiri (2) mugukorana n’amakoperative mubijyanye n’icungamutungo ry’amakoperative, gusarurira hamwe no gushaka amasoko y’umusaruro, gufataneza no kongera umusaruro,
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba afite uburambe m’ubukangurambaga (farmers mobilization),
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel na power point.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe.

2.  IBISABWA K’UMWANYA W’UMUCUNGAMARI (ACCOUNTANT) NIBI BIKURIKIRA

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza (A0) muri amwe mashami akurikira: ishami ry’ubukungu(Economics), icungamutungo(Management) ,Ibaruramari (Accountancy),finance
  • Kuba afite uburambe mukazi nibura bw’imyaka ibiri (2) mugukorana n’amakoperative mubijyanye n’ibaruramari ry’amakoperative
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba ari inyangamugayo,
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel , power point. n’izindi.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe

3. IBISABWA KUMWANYA W’UMUBITSI (CASHIER)

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu Ibaruramari (Accountancy)
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba ari inyangamugayo,
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel, power point n’izindi.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe

4. IBISABWA K’UMWANYA W’UMUSHOFERI

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite gategori ya B
  • Kuba afite ubumenyi mubya mekanike y’imodoka
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Icyemezo cy’imico n’imyifatire gitangwa n’urwego rw’Umurenge waho atuye.

 Uwujuje ibisabwa  asabwe kugeza ibaruwa isaba akazi iherekejwe  n’umwirondoro we(CV), fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri,  fotokopi y’indangamuntu n’icyemezo cy’umukoresha wanyuma  mu bunyamanga  bwa koperative aho iherereye mu kagali ka Kigasha umudugudu wa Kiyovu,  guhera kuwa Mbere taliki 19/04/2021 mu masaha y’akazi. Italiki ntarengwa yo kwakira amadosiye ni kuwa gatanu italiki 23/04/2021 saa kumi z’umugoroba.

Abazaba bemerewe gukora ikizamini cyo kwandika bazamenyeshwa italiki yogukora ikizamini cyanditse naho kizakorerwa, bazabimenyeshwa hifashishijwe itumanaho rya telephone.

Kubindi bisobanuro mwahamagara telephone zikurikira:

Tel : 0788479023/0782064028

Bikorewe  I Ngarama kuwa 08/04/2021

Umuyobozi wa KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO

MUNYANZIZA Hamuduni










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here