Impinduka zitangaje kumubili w’umubyeyi nyuma yo kubyara.

0
5347

Kuvuga kumurimo utoroshye ukorwa n’ababyeyi b’abagore murugendo rw’amezi 9 bamarana uruhinja munda zabo, byorohera buriwese kubivuga, nyamara iyo urebye usanga ibyo bahura nabyo bikomeye kurusha uko twabitekereza.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye zimwe mumpinduka zitangaje ziba kumubiri w’umubyeyi w’umugore nyuma yo kubyara:




1. Impinduka rusange kumubiri

Umubiri w’umubyeyi muri rusange ugaragaza impinduka nyinshi kuva agisama kugeza abyaye. Izi mpinduka rero zikaba zinisubiramo nyuma yokubyara aho umubiri uba ushaka gusubirana imiterere wahoranye.

2. Impinduka kumabere

Nyuma yo kubyara, amabere akomeza kugenda aba manini ahanini kubera amashereka yogutunga umwana kuburyo ndetse rimwe narimwe umubyeyi aba ababara cyane cyane mugihe cyo konsa.

3. Kubabara umubiri wose.

Kubera imbaraga umubyeyi aba yakoresheje mugusunika umwana mugihe cyo kubyara, birashobokako nyuma yokubyara yakumva ababara umubiri wose cyaneko n’amagufa aba yagize uruhare muri icyo gikorwa. Icyakora ubu bubabare ntibumara iminsi myishi. Akaba ari n’imwe mumpamvu umubyeyi agirwa inama yo kuruhuka bihagije nyuma yo kubyara.




4 . Kugira amatembabuzi mugitsina

Ibingibi akenshi biba byitezwe  ko byabaho kugeza mugihe cy’ibyumweru 6 nyuma yo kubyara ndetse ukitegura ko aya matembabuzi yazana n’amaraso, icyakora bikagenda bigabanuka uko umunsi ugenda uvaho.

5. Kubabara mugihe cyo kwihagarika

Kugeza mubyumweru bikeya byambere nyuma yokubyara, ababyeyi bagira ububabare bwinshi mugihe bihagarika cyane cyane mugitondo. Ibi ahanini bikaba biterwa nuko imitsi n’utundi duce dufitanye isano n’imyanya isohora inkari iba yacitse intege mugihe cyo kubyara.

Ibi kandi bishobora noguherekezwa no kuba yakwinyarira mugihe akoroye, yitsamuye, asetse cya ngwa se ari mumyitozo ngorora mubiri. Ibi nabyo bikaba bigenda bishira gahoro gahoro.




6. Kugira ibibazo byo kutituma

Ababyeyi benshi bakunda guhura n’iki kibazo igihe batwite. ibi bikaba biterwa ahanini n’umusemburo uzwi kwizina rya porojesiterone (progesterone) ugira uruhare rukomeye mugutuma igogora ridakorwa neza.Uyu musembura ukaba uzamuka igihe umubyeyi atwite.

Nubwo ikikibazo gishobora kwikiza mbere cyangwa nyuma gato yo kubyara, umubyeyi agirwa inama yo kujya anywa amazi ahagaije ndetse akanafata ibiribwa bikungahaye kubinyabutabire byitwa fibre.

7. Ibibazo by’imitsi

Mubibazo umubyeyi ashobora guhura nabyo birimo no Kwipfundika kw’imitsi ndetse ikaba yagaragara n’inyuma kuruhu bitewe n’uko amaraso aba adatembera neza.

Nibyiza korero umubyeyi utwite cyangwa umaze igije gito abyaye yajya ahora yigenzura imitsi cyane cyane kumaguru.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here