Impamvu 6 zipfuye zagushyira mumazi abira igihe uzishingiyeho ukubaka urugo

0
1401

Mumuco nyarwanda ndetse nomuyindi miryango itandukanye y’abantu kwisi, gushinga urugo ni imwe muntambwe zikomeye umuntu wese aba yifuza kuzatera.

Iyo uwo munsi ugeze, ibirori biba bica ibintu, ibyo kurya n’ibyo kunywa bikatugeraho ndetse abashinze urugo bagashimirwa bati mwakuze, murakaza neza mumuryango w’abakuze, namwe ubu mubonye ijambo n’ibindi nkibyo. Ubibonye  wese nawe ati>> ubukwe bwabaye bwiza!!>>

Nyamara nyuma yogutandukana n’inshuti n’imiryango, abashinze urugo batangira inzira ikomeye yo kubana nokubona neza umusaruro w’impamvu zabateye gufata icyemezo cyo kubana akaramata.

Muri iyi nkuru, twifashishije inyandiko zitandukanye maze tugutegurira impamvu 6 zizagushyira mumazi abira nuramuka uzigendeyeho mugufata icyemezo cyo gushaka!

1. Kurongora ugirango utange abagabo.

Nubwo bimaze kuba umuco, uramenye utazarongora/ rwa murwego rwokugira ibyo wemeza abantu: ko ukuze, ko nawe ushoboye kwitunga, ko nawe wakwiyobora, ko nawe utari ikiremba nkuko benshi babivuga n’ibindi nk’ibi.

Uzatungurwa ubonye ko muri ibyo byose bidasobanurwa no kubona urugo. Ahubwo uzubake niwiyumvamo ubushobozi bwo gukunda cyane kandi by’iteka ryose.

2. Kurongora ngo ubone uko wita kuwo mushakanye cyangwa ngo we akwiteho

Menyako atari byiza nagato kujya gushaka abagukorera ibyo wakwibashiriza cyangwa kujya gukorera abandi ibyo bakagombye kwikorera!  Kubana kwiza nukutirebaho ahubwo ugahora ushaka gukorera ibyiza uwo mubana kugirango hatagira ubera undi umutwaro

3.Ntukarongore/ rwe ugamije gushaka icyubahiro/ ikuzo

Niba utarashoboye kwiha agaciro ndetse   ntiwiyubahishe mubo mubana, reka kwishuka ko bazakubahira kuko washatse, ahubwo uzarushaho kugawa kuko abatari bake bazakubona nkumuntu wigerejeho, ukoze ibitari bimukwiriye. Banza wiyubahe ubone kurongora ninabwo uzubaha uwo muzashakana.

4. Ntugashake kuko utekerezako igihe kirimo kugucika

Ibi bikunda kubaho umuntu akibwira ati ndimo ndasaza, abo tungana barabyaye, ninjyewe ukiri ingaragu. Uti rero nanjye ngomba gushaka kabone nubwo waba utari witegura bihagije!

Ibuka yuko gutegereza indi myaka mike  bishobora kuzakuzanira urugo rukunyuze kurenza wawundi wahubukiye gushaka!

5. Witekereza gushaka ugamije gusa kugira umuryango.

Burya ibikomere byo mubwana biragorana gukira. Niba warabuze umuryango wawe cyangwa se ukaba waragufashe nabi ukiri muto, reka gukora ikosa ryo gushaka ugamije kuzahozwa/kuzavurwa ibikomere n’uwo muzashakana. Banza wikize ibyo bikomere ubwawe cyangwa se wifashishije abaganga ubone gushaka kugirango nubura ibyo wari utegereje kurushako ntibizaguhungabanye.

6. Wikinisha kubaka urugo ugamije gushaka umuterankunga mubutunzi.

Nubwo umunyarwanda yavuze ko  babiri baruta umwe, ntugakinishe gushaka mugihe ukibona ko kubana ari imwe munzira yokugukemurira ibibazo by’ubukungu (guhaha, imisoro, kwivuza n’ibindi) kuko umunsi bitabashobokeye, urugo rwanyu ntiruzamara kabili!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here