Imbuga nkoranyambaga 10 zikunzwe kurusha izindi ku isi

0
3465

Mugihe ikoranabuhanga mu itumanaho ririmo gutera imbere muburyo
budasanzwe, dore urutonde rw`imbuga nkoranya mbaga zifite abantu benshi
kurusha izindi ku isi nk`uko urubuga amarebe.com rwabibateguriye.

1. Facebook (Ubutumwabugufi, ibiganiro mpaka,amafoto..): 

Facebook niyo iyoboye uru rutonde kugeza uyu munsi kuko nibura ikoreshwa
n’abantu bagera kuri miliyali 2.23 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

2. youtube (Indirimbo,amashusho…):

Youtube niyo ifata umwanya w’2 ndetse irimo gutera imbere muburyo budasanzwe kuko ihora iza imbere isatira muburyo bugaragara, yo ikoreshwa n’abantu barenga miliyari 1.9 mugihe kingana n’ukwezi.

3.WhatsApp (ubutumwa bugufi,amashusho,..)

Uru rubuga narwo rwa whatsapp usanga rwihariwe cyane n’urubyiruko nirwo
ruza kumwanya wa3 kuko narwo usanaga rukoreshwa n’abarenga miliyari 1.5
mugihe kingana n’ukwezi gusa.

4.Messenger (Ubutumwa bugufi,amafoto,…):
Uru rubuga rwitwa Messenger narwo ruza kumwanya wa 4 usanga narwo
rukoreshwa n’abari mumyaka y’urubyiruko, narwo usanga rukoreshwa n’abantu
basaga miliyali 1.3 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

5.WeChat:
Uru rubuga rwa WeChat narwo dusanga kumwanya w’5 ntago rworoshye kuko
usanga nibura mugihe kingana n’ukwezi narwo rukoreshwa n’abantu batenga
miliyari 1.06.

6.Instagram (Amafoto,ibitekerezo bitandukanye,…):
Uru rubuga rwa Instagram nubwo rusa nkaho rwavumbuwe nyuma yizindi ariko
rwagaragaje ingufu no kuzamuka bidasanzwe kuko usanga mugihe kingana
n’ukwezi rusurwa n’abasaga miliyali 1.

7. QQ:
Uru rubuga rwitwa QQ narwo ruza kumwanya w’7 n’urubuga rukomeye cyane
ndetse narwo usanga rukoreshwa n’abasaga miriyoni 861 mugihe kingana
n’ukwezi gusa.

8. Tumbrl (Kuganira n`abanda,…):
Uru rubuga narwo rwagiye rwamamara cyane mubihugu bya Asia ndetse
n’uburayi usanga narwo rukoreshwa n’abatari bake kuko usanga rukoreshwa na
miliyoni 624 mugihe kingana n’ukwezi gusa.

9. Qzone:
Uru rubuga narwo rwitwa Qzone rukomoka mugihugu cy’ubushinwa ruri
muzikomeye kuko usanga rukoreshwa n’abarenga miliyoni 632 mugihe kingana
n’ukwezi gusa.

10. Tik Tok:
Uru rubuga ruza kumwanya w’10 narwo rukomoka mugihugu cy’ubushinwa
rurakomeye cyane kuko usanga rusurwa n’abarenga miliyoni 500 mugihe kingana
n’ukwezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here