Ikintu cyoroshye ariko cyananiye abantu benshi: Kunywa amazi!

0
2372
Amazi ni isoko y`ubuzima

Bakunzi b`urubuga https://amarebe.com , nkuko mubizi amazi ni igice cy`ingenzi mubigize umubiri wacu kuko afata hafi 70% by`ibigize umubiri, nukuvuga hafi litiro 45 zamazi kumuntu ufite ibiro 70 aho igice kinini cy`ayo mazi kiba kiri mumaraso mubwonko ndetse no mumutima!

Ingano y`amazi aba mumubiri wacu iterwa n`ibintu bitandukanye birimo , umubyibuho cyangwa se uko tunanutse ndetse n`imyaka dufite aho usanga amazi agabanuka agasimburwa n`ibinure kubantu batangiye gusaza. Kumuntu mukuru ufite ibiro biringaniye, uba mugice cy`isi kidashyuha cyane nk`icyo u Rrwanda ruherereyemo kandi udakoresha ingufu z`umurengera, amazi akeneye ashobora kugera kuri litiro 2.5 kumunsi aho imwe ayikura mubyo kurya indi 1.5 akaba agomba kuyinnywa muburyo busanzwe

Amazi ni isoko y`ubuzima

Tubibutse ko umuntu atakaza amazi agera kuri litiro hafi ebyiri buri munsi binyuze munkari, ibyunzwe ndetse nasohokana n`umwuka duhumeka (Expiration), akaba rero agomba kurya ndetse no kunywa kuburyo buhoraho kabone niyo yaba atari yumva inyota nk`ikimenyetso cyanyuma cyo kugabanuka kw`amazi mumubiri.

Nubwo abantu benshi wenda na bamwe muri twebwe bayasuzugura cyangwa ntibayiteho,abandi ntibanatinye kuyasimbuza ibindi binyobwa , ntitwaba turengereye tuvuzeko tutayabonye ntanumwe muri twe washobora kubaho kuko bivugwako umuntu ashobora kumara gusa iminsi itatu atarya atnanywa icyakora akaba yabasha kumara gusa iminsi 40 igihe yaba anywa gusa!

Mbese waba uzi muby`ukuri  akamaro ko kunywa amazi ?

Nkuko tumaze kubiganiraho haruguru, amarebe.com yabateguriye zimwe mumpamvu tugomba kunywa amazi kandi tukayanywera igihe. Zimwe muri izo akaba ari izi zikurikira:

1. Amazi ni isoko y`imbaraga mugihe cy`imyitozo ngorora mubiri

Amazi ni meza mugihe cy`imyitozo ngorora mubiri

Mugihe cy`imyitozo ngororamubiri, umubiri utakaza amazi menshi igihe umuntu abira ibyuya (ibyunzwe nkuko bamwe babyita). Igikomeye muri ibyo nuko umubiri ujya kumenyako watakaje amazi gusa igihe watakaje agera kuri 2% by`amazi yose aba mumubili. Kumuntu rero utanywa amazi biragoranye ko umubiri we ugira ubushobozi bwo gusimbura aya mazi yatakaje mubyuya, bityo bikaba byanamuviramo gucika intege muburyo bukomeye.

2. Amazi afasha cyane imikorere y`imbere mumubiri (Metabolisme)

Amazi ntagirira akamaro gusa umubiri mugihe cy`imyitozo ngorora mubiri, ahubwo nin`ingenzi cyane mugutwika nogukoresha imbabaraga umubiri wakuye mubyo twariye. Amazi kandi akagira n`umumaro munini cyane cyane mumitemberere n`igogorwa ry`ibyo twariye, bikanafasha ibice bitoya by`umubiri (Cellules ) kubyara, gukura ndetse no kuzuza inshingano zaburi rugingo.

3. Kutaryagagura (Kurya burikanya ndetse n`igihe bidakenewe)

Kubera ko ibimenyetso bitangwa n`umubiri igihe umuntu ashonje cyangwa se igihe afite inyota byenda gusa (nko gucika intege, kumva umunaniro ndetse nokumva igifu kimeze nabi) bituma abantu benshi bihutira kubanza kurya igihe biyumvisemo kimwe muri ibi bimenyetso tumaze kuvuga nyamara wenda bari bakeneye kurya gusa ikibazo bafite kigahita gikemuka.  Ibi rero bigatuma abantu bafata amafunguro nigihe kitari ngombwa bikaba byanabaviramo umubyibuho ukabije

4. Amazi yongera imbaraga z`umubiri

Hagendeweko kandi amazi agize hafi 70% by`umubiri w`umuntu, afite akamaro kanini mumikorere y`ingingo zinyuranye z`umubiri kuko ifasha imitsi kwakira intungamubiri ndetse na oxygene iyomitsi iba ikeneye ndetse bikanafasha ubwonko gukora akazi kabwo neza.

5. Nigute kunnywa amazi twabihindura umuco wacu?

Kunywa amazi tubigire unuco

Birashoboka ko waba uhaye agaciro igikorwa cyo kunywa amazi cyangwa se ukaba wari usanzwe ujya  ugambirira guhora unywa amazi ariko ukabangamirwa n`uburyohe bw`amazi butagukurura cyangwa se ukibagirwa n`igihe cyo kuyafata. amarebe.com yabateguriye inama mwakurikiza kugirango namwe mugerweho n`ibyiza byo kunnywa amazi:

1. Ushobora kujya uhoza icupa ry`amazi hafi yawe  cyangwa se aho ukunda kuba uri/aho umara umwanya munini bikaba byajya bikwibutsa gufata amazi muburyo bwihuse.

2. Mugihe ukangutse, gerageza ufate ikirahure kinini cy`amazi kugirango ukangure imikorere y`umubiri wawe.           Ushobora gufata ikirahure cy`amazi mbere yo kurya murwego rwo kugabanya kuza gufata ibyo kurya byinshi

3. Ushobora kongera uburyohe mumazi uyavanga n`indimu cyangwa se kokombure (Cocombre)

Tubibutse kandi ko amazi umubiri ukoresha igice kimwe tugikura mumazi tunyywa ariko ikindi nacyo kikava mubyo turya cyane cyane ukaba wakongera amazi ufata amafunguro agizwe ninyanya, cocombre, salade nibindi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here