Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rivuga uko Igihugu gihagaze ryo kuri uyu wa 27/12/2021

0
3749

Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wambere taliki ya 27 Ukuboza 2021; umukuru w`igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME yagaragaje uko igihugu gihagaze by`umwihariko mumpera z`uyu mwaka wa 2021. Dore ingingo zitandukanye yagarutseho.

Perezida Kagame yibukije ko uyu mwaka ari uwa 2 igihugu cyacu gihanganye n`icyorezo cya COVID-19 . Ati byadusabye kwiga vuba nk`igihugu kugirango tumenye guhangana n`ibibazo byatewe n`iki cyorezo uko cyagiye gihinduka. Ati icyakora twashoboye gutera intambwe nziza kandi igihugu cyacu ubu gihagaze neza.

Perezida Kagame yakomeje ashimira abanyarwanda twese kubwo gukomeza gukora cyane no gukomera ku iterambere n`imibereho myiza byacu by`umwihariko muri ibi bihe bikomeye.

Perezida Kagame yavuzeko muri uyu mwaka igihugu cyahanganye n`ibibazo byinshi kandi bitandukanye ariko ko bumwe muburyo bw`ingenzi bwifashishijwe mukurinda abanyarwanda ari ugukingira igihugu cyose icyorezo cya Covid 19 kandi ko kugera kuri 80% by`abaturage b`u Rwanda bafite nibura imyaka 12 bamaze kubona nibura urukingo rumwe rwa Covid -19 ndetse anashimira ababigizemo uruhare bose barimo n`abafatanya bikorwa baduhaye inkingo n`izindi nkunga.

Perezida Kagame kandi yavuzeko uko dukomeza gutera intambwe tugana imbere ko tugomba kurushaho kwigira ndetse tukanitegura kuba twahangana n`icyashaka kuduhungabanya.

Perezida Kagame yanavuzeko bitewe n`ibyemezo bishingiye kububushishozi byafashwe muri uyu mwaka ubukungu bw`u Rwanda bwiyongereye bishimishije kandi ko hari icyizere ko bizakomeza.

Perezida Kagame yavuzeko kandi kuba Urwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z`ikoranabuhanga hakiri kare byadufashije bituma igihugu cyacu kitabohwa n`iki cyorezo ndetse n`ibindi bizaza.

Perezida Kagame kandi yashishikarije abanyarwanda bose ariko urubyiruko by`umwihariko gukomeza guhanga udushya nogukomeza gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyumunsi n`ejo hazaza.

Perezida  Kagame yanavuzeko urwego rw`ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi aho rwatanze umusanzu wa 25% kubukungu bw`igihugu mumwaka wa 2021 kandiko u Rwanda rukomeje kwihaza mubiribwa kuko rufite ibigega bihagije . Yanashimiye kandi abahinzi kubwihangane bwabo muri ibi bihe.

Perezida Kagame yavuzeko nubwo hakiri ibibazo  byinshi mungendo ndetse noguteranira hamwe, ariko ko urwanda rwashoboye kwakira ibirori by`ingenzi harimo n`irushanwa Nyafurika rya Basketbal ryari ribaye kunshuro yambere ndetse n`inama zikomeye.

Perezida Kagame kandi yavuzeko urwanda rukomeje gushimangira umubano warwo n`ibindi bihugu byomukarere turimo ndetse nohanze yako; tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese.

Perezida Kagame yavuzeko Urwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n`ibindi bihugu kuko umutekano n`umutuzo byarwo birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere.

Perezida Kagame yanavuzeko hazakomezwa kurebwa ko umuntu wese wahungabanya umutekano n`umudendezo by`abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugirango abibazwe

Perezida Kagame yasoje ijambo rye asaba gukomeza gukorerera hamwe nokubakira kubimaze kugerwaho; maze atwifuriza kurangiza uyumwaka mumahoro; mubuzima bwiza ndetse no mubyishimo.

Kanda hano ukurikire ijambo ryose rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here