Ihutire kujya kwa muganga niba udusabo twintanga twawe (amabya) twabyimbye kandi tukakubabaza

0
7938

Ubundi udusabo tw`intanga (amabya) ni bimwe mubice byingenzi by’ imyanya myibarukiro gabo, tukanaba kandi mubice bishobora kwangizwa/kubabazwa n`impamvu zinyuranye, zirimo nizo dushobora kubona ko ari izoroheje nyamara zikaba zishobora kubabaza umuntu muburyo burenze ubwo yatatekerezaga.

Umunyarwanda ahereye kumiterere y’ibyo bice by’umubiri wacu avuga imvugo ikomeye yitwa  “Kwikoza agati kwibya” ishatse kuvuga gukora ikintu cyakugiraho ingaruka mbi nyamara yabyitaga ibintu byoroshye!

Niyo mpamvu aribyiza ko igihe cyose umugabo/Umuhungu yumvise ububabare cyangwa se akibonaho kubyimba kw`udusabo tw`intanga, agomba kwihutira kujya kwa muganga kugirango hamenyekane hakiri kare impamvu yabimuteye doreko ashobora kuba afite ikibazo gikomeye gishobora nokugeza kurwego rwo kuba umuntu yatakaza udusabo twose cyangwa kamwe muri two igihe atavuriwe igihe (aribyo twagereranya no gukonwa)

Mbese ubu buribwe ndetse no kubyimba kw`udusabo tw`intanga byaba biterwa n`iki?

Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye z`impuguke muby`ubuzima, igihe umuntu yagaragaweho n`ibimenyetso bibri twavuze haruguru (Uburibwe no kubyimba kw`udusabo tw`intanga), umuyoborantanga uri mubibanza kugenzurwa ngo barebe neza niba utarahuye n`ikibazo cyo kwizinga/kwipfundika kuburyo amaraso adatembera neza bikaba byanatera ndetse no gupfa burundu kw`agasabo kintanga iyo bitavuwe buba.

Umuntu wabyimbye kandi akanababara udusabo tw`intanga, ashobora no kugaragarwaho nizindi mpinduka zikomeye zirimo izi zikurikira:

kubyimba kw`agace gahuza udusabo tw`intanga n`agace kitwa porositate (Prostate), guhinda umuriro ndetse nokocyerwa mugitsina igihe arimo yihagarika.

Uyu muntu kandi aba afite ibyago byinshi byokwandura indwara ya canceri yo mudusabo tw`intanga ndetse akaba ashobora no guhura n`ikibazo cy`amazi menshi ashobora gukikiza twadusabo tw`intanga ngabo twavugaga.

Birashobokako uburibwe bwanga gukira ndetse n`imitsi inyuranye ikabyimba kuburyo inzira y`amaraso iba isa nkaho ifunze bikanatuma amaraso atemberamo kumuvuduko wohasi arinabyo bigabanya ikorwa ry`intanga n`ibindi bibazo bitandukanye.

 

 

Iyo kandi ibi bibazo byose bitavuwe hakiri kare bishobora guteza ubugumba ndetse ukaba wanatakaza agasabo kamwe cyangwa twose bitewe n`igihe waboneye ubuvuzi.

Ni ubuhe buvuzi bwahabwa umuntu ubabara ndetse wabyimbye udusabo tw`intanga ?

Nkuko twabivuze haruguru, umurwayi ufite ibi bibazo aba agomba kwihutira kujya kwamuganaga:

Bitewe nuko muganga yamubonye aba ashobora kumwandikira guca mucyuma cyitwa ekogarafi (Echographie); kuba yabagwa cyangwa se akagirwa izindi nama zirimo niz`utwenda twimbere tudashobora guteza ikibazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here