Itsinda ry’abantu bavugako basenga shitani rifite icyicaro mumugi wa Masusisheti (Massuchusetts) mugihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ngo muri mata 2019 ryaba ryaremewe nk’idini n’ikigo cya Leta gishinzwe iby’imisoro (Internal Revenue Service (IRS)
Iki cyemezo cy’iki kigo kikaba gishyira iri dini rya shitani murwego rumwe rw’amategeko n’andi madini. Ibi rero bikaba bihesha iridini uburenganzira n’amahirwe bitandukanye bisanzwe bigenerwa andi madini n’imiryango yagikiristu birimo kugabanirizwa nkuko iryo tsinda ribivuga mu itangazo ryabo ryo Kuwa 25/04/2019.
Mbese koko aba basenga Shitani cyangwa ni ababikangurira rubanda?
Nubwo iri tsinda ridahisha imikoranire yahafi n’imyuka mibi abenshi bita amadayimoni, rigizwe n’abayoboke bagera mubihumbi ijana rikaba ryarashinzwe n’abantu bari basanzwe batemera ko Imana Ibaho aribo bazwi nka athéistes nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Catholic News Agency (CNA) cyandikirwa muri AMERIKA.
Iritsinda rikaba rigenda rikora ibikorwa bitandukanye byokubangamira ubukiristu , nko kumanika ibyapa n’amashusho bya shitani muruhame cyangwa kubyegeranya n’ibimenyetso bisanzwe biranga ubukirisitu.
Ibi rero bakaba barabikoze bakamanika ikibumbano cy’ikigirwamana cyabo Baphomet imbere y’icyicaro cy’umugi wa Oklahoma mumwaka w’2014 nyamara abakiristu bari bagiye kuhashyira ikimenyetso cyabo.
Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, iri dini rigenda rigirana ibibazo bitandukanye n’amadini atandukanye kuburyo ibyo bigenda biburizamo na misa zabo bita misa z’umukara baba bateguye mumigi itandukanye yo muhihugu cya Amerika.