Icyorezo Coronavirus nshya gikomeje kwambukiranya imipaka (Ibigezweho 26/01/2020)

0
958

Iyi virus izwi nka NEW CORONAVIRUS ifite inkomoko mugihugu cy’ubushinwa ikaba imaze gushyira mukaga ubuzima bw’abarenga 1000 ndetse no guhitana abagera kuri 56 nkuko byatangajwe n’abayobozi b’iki gihugu, ubu ikomeje kwambukiranya imipaka y’ibihugu bya Aziya ndetse n’ibindi bice by’isi.




Nkuko bitangazwa n’urubuga CNN  kugera kuri iki cyumweru taliki ya 26/01/2020 iki cyorezo kimaze kugaragara nomubindi bihugu bishya nk’ubufaransa, Canada, leta zunze ubumwe z’America aho abarwayi bagaragaye muri leta za California, Washington na  Illinois.

Mugihugu cy’ubu Yapani naho hemejwe umurwayi wa 4 nkuko byemejwe na Minisitiri w’ubuzima, umurimo n’imibereho myiza muri iki gihugu.




Kumugabane w’Afurika, umunyeshuli womugihugu cya Cote d’Ivoire nawe yaketsweho iki cyorezo ubwo yagaragazaga bimwe mubimenyetso byo guhumeka nabi nyuma yokuva mugihugu cy’ubushinwa mumugi wa Beiging, icyakora akaba agikurikiranirwa hafi ngo bamenye neza niba ariyo koko nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu.

Nubwo ntamurwayi uraboneka mugihugu cy’ubwongereza, umunyamabanga wa Leta yatangaje ko igihugu cye Kirimo gukora ibishoboka byose ngo gifashe abaturage bomumugi wa  Wuhan  ahayogojwe n’iki cyorezo. Gusa ngo nabo bakomeje gufata ingamba zogukumira iki cyorezo ngo kitinjira mubwongereza doreko bamaze gupima abarenga 30.

Ibindi bihugu birimo bivugwamo iyi virus ni Hong Kong, Malaysia, Australia, Thailand, Korea y’epfo, Taiwan, Macau ndetse na  Philippines.

Tubibutseko iki cyorezo gifite ibimenyetso by’ingenzi bikurikira:

1. Ibicurane

2. Inkorora

3. Kubabara mumuhogo (anjine)

4. Umuriro rimwe na rimwe, icyakora umuntu akaba ashobora no kuyanduza abandi mbere yuko ibimenyetso bimubonekaho.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here