Ibyo ugomba kumenya kundwara yo kumagara kw`imyanya ndagagitsina y`abagore

0
2042

Kumagara kw`imyanya ndagagitsina yabagore (sécheresse vaginale/Vaginal dryness mundimi zamahanga) 

Bakunzi b`amarebe.com, munkuru zacu zabanje twabasobanuriye byinshi bijyanye no gucura kw`umugore. Muri iyi nkuru, twabateguriye ibisobanuro kundwara yo kumagara mumyanya ndanga gitsina y`abagore, ikiyitera, ibimenyetso biyiranga, uko ivurwa ndetse n`uko yakwirindwa.

Iyi ndwara ikunda kwibasira abagore ariko cyane cyane abageze mugihe cyo gucura, abagore bakiri bato (bagitangira kubyara) ndetse n`abatwite.

Iyi ndwara kandi igira  ibimenyetso biremereye ndetse binabangamira cyane uyirwaye ariko kandi iyo ivuwe ishobora gukira uwayirwaye akongera kugira ubuzima bwiza.

Kubera iki se abagore bamwe bagira ikibazo cyo kumagara mumyanya ndanga gitsina? 

Muri rusange, impamvu nyamukuru y`iki kibazo ni igabanyuka rikabije ry`umusemburo witwa oestrogènes usanzwe ugira uruhare rukomeye mukurema amatembabuzi atanga ubuhehere mumyanya ndanga gitsina cy`umugore ariko cyane cyane ukaba ugabanuka mugihe ageze igihe cyo gucura.

Uyu musemburo kandi akaba ari nawo ushinzwe gutandukanya imiterere y` ibitsina byombi ni ukuvuga igitsina gore n`igitsina gabo ndetse ukaba ari nawo  ukuza amabere y`umukobwa ugatuma ajya no mumihango igihe aba ageze mugihe cy`ubwangavu.

Kumagara kw`imyanya ndangagitsina y`abagore kandi gushobora guterwa n`izindi mpamvu zirimo isuku nkeya cyangwa ibikoresho bitizewe nk`amasabune n`ibindi, kwambara imyenda ibahambiriye cyane kandi kenshi, umunaniro uhoraho n`ibindi.

Ibimenyetso byo kumagara ko mumyanya ndangagitsina y`umugore

Kumagara kw`imyanya ndangagitsina y`abagore bishobora kugaragazwa n`ibimenyetso bitandukanye birimo ibi bikurikira :

  1. Ububabare ndetse no kubyimba kw`igitsina
  2. Kubabara mugihe cy`imibonano mpuzabitsina
  3. Kwishimagura kugitsina ;
  4. Guhinda umuriro mugitsina.

Inama zo kwirinda ikibazo cyo kumagara mumyanya ndagagitsina y`umugore

Murwego rwo kurwanya ikibaazo cyo kumagara mumyanya ndangagitsina y`umugore, inama zikurikira ni ingenzi:

– Kutanywa itabi kuko rigabanya ubuhehehere bwo mugitsina ;

-Kutambara imyenda iguhambiriye cyane

-Kutoza cyangwa kutoga mugitsina inshuro nyinshi cyane  kuko bishobora kugabanya ubwirinzi karemano bw`igitsina (flore Vaginale)

– Kudakoresha amasabune n`ibindi bikoresho by`isuku birimo ikinyabutabire pH mugihe usukura imyanya ndangagitsina.

– Kudafata imiti yose ubonye kereka gusa iyo wandikiwe na muganga

Ni gute iki kibazo kivurwa ?

Murwego rwo kurwanya iki kibazo, ni ngombwa cyane kurwanya n`icyagitiza umurindi. Niyo mpamvu muganga ashobora kwandikira umugore ufite iki kibazo amavuta yabugenewe (Gel) azajya asiga mugitsina mugihe cy`icyumweru kugeza kuminsi 15.

Aya mavuta kandi akaba ashobora no gukoreshwa mugihe cy`imibonano mpuzabitsina.

Kubagore bamaze gucura, akenshi ubuvuzi bwabo bwibanda kumisemburo bashobora guterwa kugirango hongerwe wamusemburo twavuze haruguru witwa œstrogène arinawo utanga ubuhehere mugitsina cy`umugore.

Mukwirinda iki kibazo kandi, ningombwa ko hitabwaho cyane gutegurana guhagije kw`abashakanye kuko nabyo ari uburyo karemano bwo gutanga ubuhehere mugitsina cy`umugore.

Tubibutse kandi ko aribyiza kwegera umuganga igihe cyose ubonye cyangwa wumvise impinduka zidasanzwe mumubiri wawe kugirango akugire inama.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here