Ibyo tugomba kwirinda tumaze kurya

0
1550

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, turabizi twese ko ibyo kurya ari ingirakamaro ntagereranywa kumubili wacu.Kubwiyo mpamvu,iyo dufashe ibyo kurya bikwiriye kandi muburyo bwiza tuba duha umubili wacu ibyangombwa ukeneye (nutriments) kugira ngo ukore neza. Ikibabaje nuko hari ibyo tutazi cyangwa tutitaho ahubwo tukabikora nkakamenyero nyuma yokurya nyamara bishobora gushyira mukaga umubili wacu.

Murwego rwokurushaho kubungabunga ubuzima bwacu,uyu munsi twabateguriye ibintu bitanu n`ingaruka zabyo tutagomba gukora igihe tumaze kurya.

1.Kuryama:

Akenshi iyo umuntu amaze kurya yumva agize ibitotsi numunaniro bidasanzwe bitewe n`igikorwa cyigogora kiba kirimo gikorwa bigatuma bamwe bahitamo kuryama bakimara kurya. Nyamara,aka kamenyero ni kabi cyane kuko uburyo umuntu aryamyemo (Position) bushobora kubangamira muburyo bukomeye imigendekere isanzwe y`iki gikorwa cy`igogora aho ibyo kurya bidahita bijya mugifu byanageramo bigatindamo cyane bikaba byatera icyo abenshi bazi nko gutumba ndetse bikaba byanatera indwara yigifu biturutse mukwiyongera kw`amatembabuzi yomugifu yitwa sucs gastriques mururimi rw`igifaransa.

2.Kunywa icyayi cyangwa ikawa:

N`ubwo byamaze kuba nkumuco kubantu benshi kunywa nibura igikombe cy`icyayi cyangwa se cy`ikawa nyuma yo kurya,ibi binyobwa byifitemo imbaraga zigabanya ubushobozi bw`amatembabuzi aba mugifu atuma habaho imigendekere myiza y`igogora cyane cyane iyo binyowe umuntu akimara kurya.

Nubwo rero ibi binyobwa ari byiza mugihe bifatiwe igihe cyabyo,ntibigomba kunyobwa nyuma yo kurya kuko bishobora guteza ibibazo byinshi kandi bikomeye birimo igabanuka ryigice kimwe mubigize amaraso cyitwa hemoglobine rouge ari nacyo kigira uruhare runini mugukwirakwiza oxygen mumubili ndetse bikaba binagabanya imyunyu ngugu (fer); ibi byose bikagaragazwa no gucika intege byahato nahato,guhora urwaye umutwe,umunaniro udashira,kweruruka kw`umubili,ibibazo byumutima,iby`ubuhumekero,kuzungera nibindi byinshi.

3. Kurya imbuto:

Nubwo kurya imbuto aringobwa cyane,abahanga mumirire batanga inama yo kurya imbuto nibura amasaha abili mbere cyangwa nyuma yo gufata andi mafunguro kugirango umubili ubashe gukuramo ibyangombwa ukeneye.Gufata imbuto mugihe kimwe n`andi mafunguro bibangamira imigendekere myiza yigogora kuberako igogora ry`imbuto ritandukanye cyane niryandi mafunguro. Ibi rero bika byateza cyakibazo twavuze haruguru cyo gutumba ndetse nubwiyongere bwimyuka itandukanye mu amara aribyo byitwa ballonement at flaturance mururimi rw`igifaransa.

4.Kunywa itabi:

Muburyo rusange,kunywa itabi bisanzwe arimwe mumpamvu zitera indwara ya cancer yibihaha. Nukuvuga ko kunywa itabi ari kamwe mutumenyero tubi ariko byumwihariko nyuma yo kurya kuko nabyo bibangamira igikorwa cyigogora, bikangiza imyanya yigogora,bikongera ibyago byo kurwara indwara ya canceri y`ubwoko bwa kabili (Cancer 2) ndetse n`indwara ya diabete ubwoko bwa kabili (Diabete 2) nkuko byagaragajwe n`ubushakashatsi bwa Dr Filip K.Knop na Dr L.Bagger.

5. Kwiyuhagira:

Kwiyuhagira cyangwa koga muburyo ubwo aribwo bwose  umaze kurya nabyo sibyiza kuko bibangamira cyane igogora,umuntu akamererwa nabi muburyo butandukanye,akaba yata ubwenge mugihe gitoya cyangwa kirekire ndetse no kuba byatera urupfu .

Ibi bisobanurwa nihinduka ritunguranye ryigipimo cyubushyuhe bw`umubili warushyushye igihe hakorwaga igogora hanyuma umubili ugahita ujya mumazi akonje.

Twibukeko amagara aseseka ntayorwe!!

Byegeranijwe na : Jado Nsenga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here