Ibyiza bitanu (5) byo kurya witonze

0
1848
Kurya twitonze biraruhura

Akazi kihutiwa, inama , urugendo nibindi byinshi akenshi usanga bitubera impamvu zituma dufata amafunguro yacu twihuta.

Nyamara gufata no kubaha igihe cyo kurya ni ingenzi cyane mu mikorere myiza y`umubiri wacu nkuko tubigirwaho inama nimpuguke mumirire nk`umufaransa kazi Charlotte Debeugny.

amarebe.com yabegeranirije ibintunbyiza bitanu (5) twungukira mugufata amafunguro yacu twitonze.

Kurya twitonze biraruhura

1. Kurya twitonze bifasha imigendekere myiza y`igogora

Iyo tutakanjakanje neza ibyo turiye ngo binoge, bishobora kugera mugifu birenze ingano igifu gishobora kwakira muburyo busanzwe.

Ibi rero bituma igogora rigenda gahoro, ibyo twariye bigatinda mugifu ndetse bikanazamura igipimo cya acide yo mugifu ishobora no kucyangiza igifu igihe ibaye nyinshi. 

Tubibutseko igogora ritangirira mugukanjakanja aho iyi ari intambwe ikomeye yogufasha urwungano rw`igogora kutinaniza ndetse bikanafasha mu ikorwa ryumusemburo uhagije  witwa enzyme wifashishwa mu igogorwa ryibyo tuba tumaze kukumira.

2. Kurya twitonze bituma umubiri wakira neza intunga mubili ukuye mubyo twariye

Igihe cyose tudafashe umwanya uhagije wo gukanjakanja ibyo turiye ngo tubinoze neza, igice kinini cyabyo gikomeza kuba uduce tunini kuburyo bitorohera urura rutoya gukuramo ibitunga umubiri wacu  ndetse  bikanadutera ibibazo binyuranye byigogora ryagenze nabi birimo nko kwiyongera kwimyuka munda ari byo benshi bazi nko gutumba.

Umuntu wese arahita yumvako iyo turiye twitonze, ibyo turiye biranoga bigahindukamo uduce dutoya cyane kuburyo urura rutoya rubasha gukuramo ibitunga umubiri wacu ukamererwa neza.

3. Kurya twitonze bidufasha gukurikirana ibiro byacu ndetse n`umubyibuho

Gufata umwanya uhagije  wokurya nibwo buryo bwambere bwo kumva niba uhaze neza cyangwa se ugikeneye gukomeza kurya.

Ibi bizakurinda guhora ufata ibyo kurya bya hato nahato benshi bakunda kwita kuryagagura bikaba bimwe mubitera umubyibuho ukamije.

4. Bidufasha kandi kurinda amenyo ndetse n`ishinya

Gukanjakanja neza ibyo turya biturindira amenyo

Ibyo kurya bisaba imbaraga mugihe cyo kubikanjakanja/kubihekenya, byongera amacandwe mukanwa arinabyo bigabanya cyangwa bikanamaraho umwanda ujya ufata kumenyo arinawo ushobora kwangiza igice cyinyuma cy`iryinyo ndetse n`ishinya.

Nigute wamenyako urimo gukanjakanja neza ibyo kurya?

Nkuko tubikesha inzobere mumirire, byaba byiza ugiye uhekenya/ukanjakanja ibyo utamiye nibura inshuro 15 kugeza kuri 20 kandi ukamira ibyo kurya ari uko wumbise byenda kuba nk`amazi.

Rambika ikanya/fourchette ku isahane yawe hagati yuko utamiye ibyo kurya no kongera gutamira indi nshuro kandi wirinde kugira indi mirimo ukora mugihe urimo gufata amafunguro yawe nko kureba television,gusoma nibindi kugirango igikorwa cy`ingirakamaro uriho kigende neza.

5. Kurya witonze biraruhura

Kurya twitonze kandi tubishyizeho umutima, twumva neza uburyohe bwabyo,ndetse n`impumuro yabyo bitugabanyiriza stress kuberako umutima ndetse n`ubwenge biba biri kubyo turimo kurya.

 

Tubifurije ubuzima buzira umuze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here