Ibyiza bitangaje byo guseka!

0
2813

Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no kubuzima bwacu.

Muri iyi nkuru, iyumvire mo ibigera Ku 10 mubyiza byo guseka

1. Burya guseka ninkindwara yandura ndetse cyane. Kanda hano urebe uko byandura (Video)

2.Iyo umuntu asetse, umubiri ukora imisemburo irwanya siterese (stress) bityo yaba useka cyangwa abamwumva bakamererwa neza.

3. Guseka bituma imitsi ikora neza bityo amaraso agatembera neza maze n’umubiri ukinjiza umwuka mwiza (oxygen) muburyo buhagije.

4. Nkuko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, guseka byongera abasirikare b’umubiri by’umwihariko mumyanya y’amazuru ndetse no munzira zose z’ubuhumekero.

5. Guseka igihe gihagije burya bituma imitsi igera kuri 17 yo mumaso imererwa neza kuburyo bingana nokuyikorera masaje (Massage)




6. Burya kandi guseka bikongerera icyizere kuko abatari bake bifuza gukurikirana ibirimo kugusetsa.

7. Guseka ubikuye kumutima kandi wirekuye bituma wumva uruhutse kandi umubiri ukagira imbaraga.

8.Guseka bituma umubiri ukora umusemburo ugabanya ububabare bw’umubiri.

9. Guseka ntibisaba igishoro nakimwe ahubwo ni impano y’ubuntu mubuzima.

10. Guseka byongera ubwiza bwo mumaso y’useka bigatuma arushaho gukundwa n’abamukikije.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here