Bakunzi b`urubuga amarebe.com, si ubwambere twumvise ijambo isanzure abenshi bakunze kwita ikirere,ndetse biranashoboka ko waba warahuye naryo kenshi yaba mumashuli cyangwa se no munyandiko zitandukanye.
Ariko se muby`ukuri isanzure ni iki kandi ibiribamo ni ibiki?
Ubundi tugenekereje, isanzure ni uruhurirane rw`ikirere n`ibikirimo uko ibihe bigenda bisimbura. Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, ntabwo byoroshye kuba hapimwa ingano y`isanzure icyakora hashobora gusa kumenyekana ubunini bw`ibiribamo nk`imibumbe itandukanye, inyenyeri, imbaraga zitandukanye ziribamo n`ibindi.
Muri iyi nkuru, urubuga amarebe.com rwabegeranirije amakuru atandukanye kuri imwe mumibumbe (nka bimwe biba mu isanzure) arimo nk`ubunini bw`imwe muri yo, uburemere, inkomoko y`amazina yayo n`ibindi:
1. Umubumbe CERES:
Ubundi CERES ni ikibuye gifatwa nk`umubumbe uruta iyindi mucyiciro cy`imibumbe mitoya, kiboneka hagatai y`umubumbe wa Mars n`uwa Jupter. Iki kibuye kikaba gifite umurambararo ugera kuri Km 945 kikanaba kumwanya wa 33 mumibumbe izwi igaragiye izuba.
2. Ukwezi:
Ukwezi nako ni umubumbe uzenguruka isi kukaba ari nako gufatwa nk`icyogajuru rukumbi karemano kandi gihoraho ndetse kukanaza kumwanya wa gatanu mubunini mubyogajuru karemano bigaragiye indi mibumbe. Nkuko tubikesha imbuga zitandukanye, bivugwako ukwezi kwaba kwarabayeho guhera mumyaka Miliyari 4.51 ishize (nukuvuga nyuma gatoya yokubaho kw`isi) guturutse kubisigazwa byo gusekurana gukomeye bivugwako kwabayeho hagati y`isi n`umubumbe wa Mars.
Ukwezi kandi kukaba gufite umurambararo ugera kuri Km 3 500.
Callisto ni umubumbe ufatwa nk`icyogajuru karemano kigaragiye umubumbe wa Jupiter, kikaba cyaravumbuwe mumwaka wa 161o n`umuhnga witwa Galiee, ukaba ufite umurambararo ugera kuri Km 4 800.
4. Umubumbe wa Mercure
Uyummubumbe, niwo mubumbe mutoya kurusha indi yose mumibumbe igaragiye izuba ukaba ufite umurambararo ungana na Km 4 900.
5.Umubumbe Mars:
Uyu mubumbe ufite Km zigera kuri 6 800 z`umurambararo, ukaba uza kumwanya wa kane mumibumbe yitaruye izuba ukaba kandi kumwanya wa kabili mumibumbe iremereye kurusha iyindi.
Ikindi ni uko uyu mubumbe ufite byinshi uhuriyeho n`umubumbe dutuyeho nk`ubutaka, ibirunga ndetse n`umusozi munini witwa Olympus Mons ukaba ubarizwa kuri uyu mubumbe .
6.Umubumbe Venus:
Uyu mubumbe nawo ni umwe mumibumbe irangwaho ubutaka ukaba kumwanya wa kabili mukwitarura izuba ndetse no kumwanya wa gatandatu mukutaremera cyane. Uyu mubumbe ukaba ufite umurambararo ungana na Km 12 000 bikaba binavugwa yuko witiriwe ikigirwamanakazi cya kera cy`abaromani.
7. Umubumbe w`isi:
Isi nayo ni umubumbe umwe mumibumbe igaragiye izuba, ikaba kumwanya wa gatatu mukwitarura izuba ndetse ikaba ariyo mubumbe uremereye kurusha indi mibumbe yose igizwe n`ubutaka. Isi ari nayo mubumbe dutuyeho ikaba ifite umurambararo ugera kuri Km 13 000.8.
8.Umubumbe Kepler:
Uyu mubumbe ni umwe mumibumbe izenguruka undi mubumbe/Inyenyeri utari izuba, aribyo byitwa exoplanète cyangwa exoplanet mundimi z`amahanga kuko uzenguruka umubumbe witwa Kepler 22.
9. Umubumbe NEPTUNE:
Uyu ni umubumbe uri kumwanya wa munani mumibumbe igaragiye izuba akaba ari nawo uheruka iyindi mukwitarura cyane izuba ukanagira umurambararo ugera kuri Km 50 000
10. Umubumbe URANUS:
Umubumbe wa Uranus ni umubumbe uza kumwanya wa karindwi mukuba kure y`izuba, ukaba kumwanya wa gatatu mubunini ndetse no kumwanya wa kane muburemere mumibumbe igaragiye izuba.
Inyandiko zitandukanye zivugako iri zina warikomoye kukigirwamana cy`ikirere mumateka y`abaroma kikaba se wa saturne ndetse na sekuru wa Jupter ndetse ayo mazina nayo akaba yaritiriwe indi mibumbe nkuko ikomeza ivugwa muri iyi nkuru! Uyu mubumbe ukaba ufite umurambararo ungana na Km 51 000.
11. Umubumbe Saturne
Saturne ni umubumbe uri kumwanya wa gatandatu mukwitarura isi mumibumbe igaragiye izuba ukanagira umurambararo ugera kuri Km 120 000.
12. Umubumbe Jupter:
Umubumbe Jupter niwo mubumbe munini mumibumbe igaragiye izuba ukaba no kumwanya wa gatanu mukwitarura isi. Uyu mubumbe kandi ukaba ufite umurambararo ugera kuri Km 140 000.
Bakunzi b`urubaga “amarebe.com” tubibutseko isanzure ritagizwe n`iyi mibumbe itangaje gusa ko ahubwo ririmo n`inyenyenyeri zitangaje ndetse n`ibindi bintu biteye amatsiko nk`uko tuzabirebera hamwe munkuru zacu zitaha.