Bakunzi bacu, nkuko dukunda kurebera hamwe ibisobaniro by’inzozi kubuzima bwacu bwaburi munsi, igisobanuro cy’inzozi zerekeye YESU/YEZU uzagihabwa cyane cyane n’uburyo usanzwe umufata cyangwa umwizeye.
Twibukeko hari abamwizera nk’umwana w’Imana, umucunguzi, umukiza n’ubundi buryo nkubwo ndetse abandi bakamwizera nk’intumwa ndetse n’umuhanuzi ukomeye.
Ibibyose rero bigira uruhare mubusobanuro bw’inzozi wamurotaho nkuko turabibona muri iyinkuru yacu.
1. Kurota Yezu/Yesu agukorera ibintu byiza
Nurota Yezu/Yesu agukorera ibintu byiza, ni ikimenyetso cy’uko ukeneye inama za Roho mutagatafu/umwuka wera mubuzima bwawe. Bishobora no kukwereka ko ufite ubukene muburyo bw’umwuka ariko ukaba ukeneye ububyutse. Nurota izi nzozi, uzisuzume urebeko hari amakosa waba urimo ukora mumyizerere yawe maze uyakosore.
2.Kurota wumva utishimiye Yesu/Yezu
Kimwe nuko warota urakariye undi muntu cyangwa wumva umushinja ko haribyo atagukoreye uko warubyiteze, kurakarira Yesu munzozi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko muri iyominsi utarimo kwiyitaho uko bikwiriye ndetse ukaba ukekako abantu bose barimo kukubonaho ubushobozi buke bwogukemura ibibazo.
3. Kurota ibijyanye na Yesu kumusaraba
Izinzozi zikwereka uburemere n’imibabaro ndetse n’ikiguzi byagutwaye kugirango ugere kukintu runaka cy’agaciro wakoze muri iyo iimsi.
Izinzozi kandi zishobora kukwibutsa iby’umuntu runaka yaba yarahombye kubw’inyungu zawe.
4. Kurota umera nka Yesu/Yezu
Nurota umera cyangwa uba nka Yesu, menyako ari ikimenyetso gikomeye cy’ uko ushobora kuzamurwa muntera cyangwa ukaba ugiye kugera kukintu gihambaye yaba muburyo bwa roho cyangwa mubuzima busanzwe.
5. Kurota urimo kuvuga ibyo kubambwa kwa Yesu.
Izinzozi zikwereka ko ufite ihishurirwa n’imyumvire bishya mubijyanye nubuzima bwo kwemera. Zishobora kuba kandi ziguhwitura ngo wegutesha agaciro ubushobozi bw’abandi ngo uboneko badashoboye.
Tubibutseko ububwoko bw’inzozi bukunda kurotwa n’abantu bafite aho bahuriye n’umuco wogusenga.