Kurota inzoka; Ibisobanuro bitangaje(Igice cya mbere)

0
21160

Bakunzi bacu, murwego rwo gukomeza kubagezaho ibisobanuro by’inzozi zitandukanye, muri iyinkuru twabateguriye ibisobanuro by’inzoka munzozi




Ubundi abahanga muby’inzozi bemezako muri rusange inzoka ishushanya  ubwoba; impinduka; imibonano mpuza bitsina cyangwa se ubugome. Kurota inzoka rero bikaba ari ikimenyetso cy’ uko ufite ubwoba bw’ikintu runaka mubuzima bwaburi munsi cyangwa se akaba ari integuza y’impinduka zikomeye zenda kukubaho.




Niyo mpamvu mukwisobanurira inzozi z’inzoka, banza wibaze ibi bibazo bikurikira: Inzoka yarimo igira ite? Ninde twarikumwe? Niyumvaga gute munzozi?

Dore rero bimwe mubisobanuro bikunze gukoreshwa kuri izi nzozi:




1. Ubwoba: Ushobora kuba urimo utinya ikintu runaka mubuzima ubayemo nk’inshingano, umukoresha wawe;….Izinzozi rero zigukangurira guhangana ndetse nogutsinda ibyo watinyaga.




2. Impinduka: Niba warusanzwe ufite ibibazo by’ubuzima bwaburi munsi, kurota inzoka bikwereka ko urimo/ugomba kwishakamo imbaraga zogusohoka muri ibyo bibazo.




3. Guhangayika: Kurota inzoka bishobora kandi kukwereka ko ushobora guhura n’ibintu bigutera stress, kukubabaza cyangwa kukurakaza.

4. Ubuhanga buhambaye: Kurota inzoka bishobora kandi kwerekana ko wifuza kugira ubumenyi n’ubunararibonye burenze ubwo warusanganwe.

5. Gushaka imibonano mpuzabitsina: Kurota inzoka bishobora kuba ikimenyetso gikomeye ko wifuza imibonano mpuzabitsina (ariko ishobora kugukururira ibibazo) kabone nubwo waba utabizi cyangwa utabyibuka!

6.Ubumenyi n’ubuhanga: Mumico itandukanye  nko miri AMERIKA na ASIYA, inzoka isanzwe ishushanya ubwenge. Kuyirota rero byerekanako hari ubundi bwenge wifuza kugira cyangwa hakaba hari igisubizo runaka urimo kugerageza gushaka.

7. Ibyifuzo: Niba urose inzoka ikurya, menyako inzozi ziguhwituye ngo ukote cyane kugirango ugere kubyifuzo byawe.

Izindi nkuru bijyanye:

1. Inzozi 12 zirotwa nabenshi n’ibisobanuro byazo

2.Ibisobanuro bitangaje by`inzozi zogucana inyuma

3. Wigeze urota wakoze ubukwe? Reba ibisobanuro bitandukanye !

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here