Ibintu by`ibanze wakorera umuntu urwaye umutwe

0
1881

Bakunzi b`amarebe.com, dore ibyo wakwikorera cyangwa ugakorera uwawe igihe mukwivura umutwe kandi utagombye kujya kwa muganga cyangwa guhita ufata ibinini.

  1. Kunywa amazi ahagije.

Niba wowe ubwawe cyangwa umuntu wawe arwaye umutwe, nibyiza kunywa amazi menshi ukanaruhuka kuko akenshi kuribwa umutwe usanga biterwa n`igabanyuka rikabije ry`amazi mubwonko ndetse n`umunaniro.

2. Koresha agatambaro gakonje:

Egera umurwayi wawe niba arimo kubabara umutwe maze ufate agatambaro koroheye ugatose mumazi akonje ukamukoze kugahanga buhoro buhoro mugihe kingana n’iminota 3.

3. Mukorere massage:

Egera umurwayi wawe kandi nanone umusige amavuta ahagana mumisaya ndetse wite cyane aho ababara, nuko umukorere massage mugihe kingana n’iminota hagati y’7-10.

4. Mukoreshe siporo:

Siporo yoroheje n’ingenzi cyane kuko ifasha cyane umurwayi w’umutwe gusubira mubihe bye nk`ibyambere kandi mugihe gito.

5.Gutembera:

Fata umurwayi wawe maze umutembereze gahoro gahoro ahantu hasa nkaho hakonje cyangwa hari akayaga ndetse ugerageze kumujyana ahantu hatuje cyane.

6.Tangawize:

 Korera umurwayi wawe icyayi cya tangawize ikoze cyane kandi ayinywe ishyushye kuko birafasha cyane bikamugabanyiriza ubu babare mukanya gato.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here