Ibintu 9 wakora ugatungura umukunzi wawe muburiri

0
5925

Bakunzi bacu, burya gushimisha uwo ukunda cyangwa gushaka ibihe byiza hagati yanyu, ntibisaba ibya mirenge kuntenyo cyangwa ubuhanga bw’ikirenga. Dore ibintu 9 wakora ugatungura umukunzi wawe by’umwihariko mugihe  ushaka ko muhuza urugwiro.




1. Tungura umukunzi wawe ukuramo imyenda umwe umwe witonze kandi umureba mumaso. Ibi bizatuma akurikirana ibyo urimo ukora bityo bihindure amarangamutima ye.




2 . Shaka ahantu hashya atatekerezaga abe ariho mukundanira cyangwa se uhindure uburyo mwarimusanzwe  mukoresha, bizatuma arushaho kwishimira icyo gikorwa  aho guhora muburiri!




3. Iga gukoresha udukoresho tumwe natumwe mugihe mwahuje urugwiro. Twavuga nk’udukinisho, agatambaro kokumupfuka numaso ngo ubone uko umutungura, camera yogufata ibihe byiza murimo ngo muzajye mubyibuka, indorerwamo ngo mukurikirane uko igikorwa cy’abakundana kirimo kigenda n’ibindi.




4. Gerageza ukoreshe amagambo y’urukundo. Mugihe ubonako imibonano mpuzabitsina yanyu yabaye iy’akamenyero, nibyiza gushaka amagambo ubwira umukunzi wawe ukurikije ayo akunda (atuje, asekeje,…,.)




5. Ibintu bigire ibyawe. Nawe fata iyambere ubwire umukunzi wawe ko umwifuza ndetse unamubaze icyo akunda udategereje ko burigihe ariwe ubikubaza.




6. Zamura ubushyuhe bw’umukunzi wawe umunsi wose, umuha ubutumwa bugufi bw’ urukundo umunsi wise, amafoto y’abakundana( …..) Bityo uzageza nimugoroba yamaze kujya muri mood nkuko abenshi babyita.




7. Ha agaciro imyambarire ikurura umukunzi wawe, bizongera uburyo yishimira uko uteye.




8. Shaka akanya utungure umukunzi wawe, mukine udukino dutandukanye, bizatuma arushaho kugutekerezaho no kukwifuza




9. Shaka inyandiko zitandukanye zigisha  kurukundo hanyuma uzisomere hamwe n’umukunzi wawe,uko biri kose ntiwaburamo inama zabafasha kuryoherwa n’urukundo rwanyu.




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here