Uziko burya abagabo n’abagore batitegereza ibintu bimwe iyo bahuye!
Murwego rwo kuguha amahirwe yo kutazanyuzwamo ijisho nuwo murimo muganira, muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu 9 bitangaje umugabo/hungu yitegereza cyane igihe arikumwe n’umugore/kobwa.
1. Uko umwenyura.
Ushobora kubifata nkibyoroshye, ariko burya umunwa w’umugore/kobwa ni igice cyambere umugabo yitegereza cyane igihe barikumwe. Kandi koko nimugihe kuko uko umugore/kobwa amwenyura bikwereka niba wakomeza ibiganiro cyangwa se niba wazarindira andi mahirwe!
2. Uko useka
Uretse gukurikirana uko umumwenyurira, umugabo yita cyane kugitwenge cy’umugore/kobwa bari kumwe kuko kimwerekako umugore yatwawe n’ibiganiro kandi yamugiriye icyizere!
3. Indoro yawe
Abagabo kandi bikundira kwitegereza mumaso y’abagore/kobwa bari kumwe kugirango bakurikirane neza imyitwarire yabo mugihe baganira ndetse banarebe niba koko umwanya wabo wahawe agaciro.
4. Bakurikirana inshuti zawe
Aka wa mugani ngo “Mbwira abo mugendana ndakubwura uwo uriwe” , umugabo/hungu akurikirana cyane inshuti zawe ndetse akanashaka kuzimenya cyane kuko bimuha ishusho nyakuri y’imiterere yawe.
5. Amavuta/ parufe (Parfium) wisiga
Nubwo atabikubwira, ariko burya umugabo aha agaciro cyane impumuro y’amavuta cyangwa parufe witeye igihe mugiye guhura! Ntuzabe umwana rero ngo ugende umeze uko wiboneye kandi hari uwo mugiye guhura!
6. Udukweto wambaye
Hari abakobwa batabizi, ariko burya abagabo/hungu benshi bikundira cyane kubona abakobwa/gore bambaye udukweto twigiye hejuru mbese bakabona itandukaniro ry’inkweto za kigabo n’izakigore!
7. Amabere
Nubwo atari yo bareba bwambere, ariko abagabo/hungu bakunda kwitegereza imiterere y’igituza cy’umugore barikumwe. Nibyiza rero kwita kumyambarire ituma igituza cyawe kigaragara neza kandi muburyo bwiyubashye igihe ugiye guhura n’umugabo
8. Ikibuno
Kimwe n’amabere, abagabo benshi bashimishwa no kwitegereza imiterere y’ikibuno cy’umugore/kobwa bahuye.
Nubwo ibi nabyo abenshi atari byo baha agaciro kambere, ariko ningombwa ko umukobwa/gore yita kumyambarire iha agaciro ikibuno cye igihe afite uwo bagiye guhura!
9. Imyitwarire yawe muri rusange
Iki nicyo umugabo areba bwanyuma kumugore/kobwa bahuye. Areba niba avuga menshi cyangwa macyeya, areba niba yigirara icyizere cyangwa se ari umugore ujagaraye utagira gahunda!
Izindi nkuru wasoma
1. Ayamagambo nubwo arimato wayabwira umukunzi wawe akishima.
2. Ndi Umugore wubatse none nisanze nkundana n’undi mugabo: Inkuru y’urukundo ibabaje!