Ibimenyetso 10 byatumenyesha ko uwo dukunda agiye gupfa

0
3864
Iminota yanyuma y`uwo ukunda

Urupfu ni intambwe y`ubuzima ibabaje kurusha izindi ntambwe zose umuntu atera mubuzima ariko kandi ikaba n`ntambwe umuntu wese adashobora guca kuruhande,mbese umuntu wese agomba kuyitera.

Icyakora iyi ntambwe ikarushaho gukomera iyo ikwegereye cyangwa se yegereye umuvandimwe wawe, inshuti yawe cyangwa se n`undi muntu mufitanye amasano yabugufi. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane kugerageza kwiyumvisha no kumenya byinshi kuri iyintambwe iteye ubwoba murwego rwo kuyitegura no kuyakira n`ubwo bitoroshye.

urubuga http//:amarebe.com rwabegeranirije ibimenyetso 10  byakwereka ko umuntu agiye gupfa ndetse n`uko wamufasha gutambuka neza uyu muryango w`Urupfu.

Iminota yanyuma y`uwo ukunda

1. Gutakaza ubushake bwo kunnywa ndetse n`ubwo kurya

Mubyukuri, gutakaza ubushake bwo kurya nubwo kunnywa ni ikimenyetso simusiga cy`uko urupfu rwaba rwegereye umuntu wawe kuberako imbaraga umubiriwe ukeneye zitangira kugenda zigabanuka, umubiri we ugacika intege.

Iki gihe, uwenda gupfa atangira kwanga ibiribwa ndetse n`ibinyobwa yateguriwe. Mugihe asabye amazi, nibyiza kwegura buhoro umutwe we, ukamuha amazi makeya murushinge cyangwa se mugikombe gifite umunwa muto, mbese nka turiya dukombe bakoresha bagaburira abana batoya kugirango adakoresha imbaraga nyinshi.

Mugihe ubonye uwo muntu atangiye guhumeka nabi cyangwa kuruka nibyiza kurekeraho kumuha amazi. Sibyiza guhatira cyane kurya cyangwa kunywa umuntu urembye ahubwo ushobora kujya umuha amazi makeya buri kanya.

2. Kumagara umunwa ndetse n`amaso

Kubera kudafata ibinyobwa byinshi, uyu muntu uko akomeza gukoresha umunwa ahumeka, bituma mukanwa humagara ndetse n`amaso akumagara kuberako aba atagishobora guhumbya (Guhumbaguza kuri bamwe) neza.

 Ibi ngibi ukaba ushobora kubimugabanyiriza unyuza agatambaro gafite isuku, kadakonje cyane kandi gatose kumunwa we kugirango ukomeze uhehere, ndetse ukanamushyira  mumaso ibitonyanga by`umuti wamaso.

3. Gucika intege, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane bidasanzwe

Ikindi kimenyesto cyakwereka ko umunru wawe agiye kugucika ni ugucika intege kwe, guta ubwenge ndetse no gusinzira cyane. Abenshi basigara bafite ibitotsi byinshi kumanywa hanyuma nijoro bakabura ibitotsi. Iki gihe biragusaba kwegera umurwayi wawe mukamarana iki gihe cye cyokubura ibitotsi.

4. Ububabare

Ububabare bukabije bw`umuntu wenda gupfa nabwo ni ikimenyetso cy`uko umuntu wawe ashobora kugucika kikaba n`ikimenyetso gitera abantu ubwoba kuko abenshi batihanganira kubona umuntu bakundaga arimo kubabara cyane.

Iki gihe nibyiza kuvugana n`abaganga bashinzwe indembe kugirango hafatwe ingamba zo kugabanyiriza uwo muntu ububabare kuko gufasha uwawe kutababara cyane biri  mubikomeye umugomba muminsi ye yanyuma.

5.Kudatuza no gushikagurika

Umuntu wenda gupfa ashobora kugira ibibazo byo gushikagurika, iki nacyo kikaba ari ikimenyetso simusiga ko ageze mubihe bye byanyuma. Ibi bikaba biterwa n`impinduka zinyuranye ziba zirimo zibera imbere mumubiri ahanini bitewe n`imiti uyu muntu aba arimo afata.

Icyo gihe ntugomba kurenganya uwo muntu urwaye ahubwo ugomba gushakisha uko wamugarurira umutuzo bitewe n`uko usanzwe umuzi kuko abantu baratandukanye.

6. Impinduka mumihumekere

Imihindagurikire yo guhumeka nayo ni ikimenyetso gikomeye cy`uko uwawe ageze mumarembera. Aha, ashobora guhumeka vuba vuba cyangwa se akanjya atinda ugereranije nuko yarasanzwe ahumeka agacishamo ntanahumeke rwose.

7. Amagambo yo Kwiheba ndetse no kwitsa umutima

Ikindi gishobora kukubwirako uwawe ageze mubihe bye byanyuma, nuko ushobora kumwumvana amaranga mutima yagahinda, kwimyoza,kuvuga nabi, kwicuza ibyo yakoze  nibindi. Ibi bikubwirako ntakabuza uwawe ageze mumarembera.

Tubibutseko iki kimenyetso kigaragaramo imyitwarire itandukanye bitewe n`ubuzima uyu muntu yabayemo, imirimo yakoraga, aho yasengeraga n`ubundi buzima bwe muri rusange yabayemo mbere yuko agera muminsi ye yanyuma.

 

8.Guhinduka kw`ibara ry`uruhu

Ikindi kimenyetso simusiga kikugaragariza ko uwawe ageze mubihe bye byanyuma, ni uguhinduka kwibara ryuruhu. Ibi bikaba biterwa nitembera ry`amaraso mumubiriwe riba ryagabanutse cyane mubice bimwe by`umubiri nko mubirenge no mubiganza. Uruhu rwe rushobora guhinduka ubururu kandi rukazaho n`utudomo twinshi.

Iki gihe kandi, igice cye cyohasi  ndetse nimitwe y`intoki ze bishobora gutangira gukonja ndetse bigahinduka ubururu, isura ye igatangira kweruruka, iminwa ye nayo ikazana ibara ryenda gusa n`ubururu.

9.Kudasubiza uwo bari kumwe

Mubihe bye byanyuma,umuntu wenda gupfa ashobora kugira amaso afunguye adahumbya, kandi ntashobore kugusubiza igihe umuvugishije cyangwa se ngo akwerekeko yumvise ko umukozeho! Iki gihe ntuzacike intege kuko uwo ukunda ashobora kuba agishobora kukumva n`ubwo adashobora kugusubiza. Komeza ugerageze kumuvugisha.

10. Gusaba ibintu bidasanzwe

Igihe uwawe ageze muminota yanyuma y`ubuzima bwe ashobora kugusaba ibintu bidasanzwe ndetse rimwe narimwe bikagutera ubwoba.

Ashobora kugusaba kumujyana ahantu hihariye, ashobora kugusaba kumuzanira abavandimwe be akunda cyangwa se n`izindi nshuti ze kurusha izindi, ashobora kugusaba kumwumvisha indirimbo akunda kurusha izindi, kwifotozanya nabo akunda cyangwa se kubavugisha,muri iki gihe kandi ninabwo bamwe bashobora no kugira abo baha ibyo yari batunze, kuvuga amabanga ye n`ibndi.

Niba ibyo umuntu wawe urembye abigusabye, menyako ari ikimenyetso simusiga cy`uko ashobora kuba agiye kugucika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here