Ibikomeye bibera munzu y`indembe (ICU)

0
588

Bakunzi b`amarebe.com, murwego rwo gukomeza kubamara amatsiko ndetse nokubafasha kugira amakuru ahagije kandi yizewe kumirimo ikorerwa kwa muganga, twabateguriye byinshi kubibera munzu yindembe yitwa Intensive care unit (ICU) mururimi rw` icyongereza cyangwa se Ubinte de soins intensifs (USI) mururimi rw`igifaransa.

Inzu y`indembe (ICU ) ni iki?

Inzu y`indembe ni kimwe mubice (Service/department ) bigize ibitaro kikaba gikorerwamo imirimo y`ubuvuzi bwihariye kubarwayi barembye cyangwa se bafite ibindi bibazo by`uburwayi bwihariye kuburyo baba bakeneye gukurikiranirwa hafi no gufashwa hakoreshejwe uburyo bw`ikorana buhanga mubuvuzi (Close monitoring and life support)

Inzu y`indembe irangwa n`iki?

Kubera akazi gakomeye gakorerwa muri iyinzu,akenshi usanga itandukanye n`ibindi bice bigize ibitaro aho usanga ifite abaganga benshi b`inzobere kandi bahuguwe mukwita kubarwayi b`indembe.

Ikindi kandi usanga muri iyi nzu harimo ibitanda bikeya ndetse n`imashini zikomeye kandi zihagije zokwita kubarwayi bayirwariyemo.Bityo rero abshyitsi bakeya gusa nibo baba bemerewe kwinjira muri iyinzu kugirango batabangamira abarwayi cyangwa se akazi k`ubuvuzi baba barimo kuhatangira.

Niryari umurwayi ajyanwa munzu y`indembe?

Umuntu ujyanwa kurwarira munzu y`indembe ni umuntu gusa ufite ubuzima buri mukaga kubera uburwayi bukabije, kandi akaba anakeneye gukurikiranwa muburyo bw`umwihariko ndetse hanifashishijwe ibyuma bitandukanye bikoresha ikorana buhanga utasanga mubindi bice bisanzwe by`ibitaro!

Umurwayi akaba ashobora koherezwa muri iyinzu bitewe n`impamvu zitandukanye zimo kuba avuye kubagwa, kuba yakoze impanuka, kuba yahuye n`ubushye, kuba yaba afite imwe mundwara zikomeye nk`umutima,uburwayi bw`impyiko n`izindi;kuba yaba afite ubwandu runaka bukomeye (serieous infection) n`izindi mpamvu zitandukanye.

Ni iki mubyukuri kibera munzu y`indembe?

Mubyukuri,iyinzu y`indembe isa nk`aho iteye ubwoba yaba kumurwayi uyizanywemo ndetse yaba nokumurwaza, bitewe n`ibikoresho byinshi biba birimo nkuko twabivuze birimo imashini zifasha abarwayi guhumeka,izibagaburira,izitangamo umwuka mwiza ndetse zikanahagabanyiriza ubushyuhe n`ibindi.

Muri izi mashini zikoresshwa muri iyinzu twavugamo iz`ingenzi nk`izikurikirana imikorere y`umubiri w`umurwayi muri rusange ariko n`umutima by`umwihariko arizo zitwa cardiac monitors ndetse n`izifasha umurwayi guhumeka neza arizo zitwa mechanical ventilators. Izi mashini zose zikaba zirangwa nogutanga amajwi anyuranye ndetse zikaka n`amatara afite amabara atandukanye murwego rwokumenyesha abaganga igihe hari impinduka iyo ariyo yose ibaye kumurwayi runaka.

Muri iyinzu kandi,buri muganga aba afite umurwayi akurikirana umunota kuwundi yifashishije bya bikoresho by`ikorana buhanga twavuze kandi agahora yiteguye kuba yafasha bagenzibe igihe hari umurwayi umeze nabi waba akeneye ubufasha bw`abaganga benshi.

Wakwitwara gute igihe ugiye gusura umurwayi munzu y`indembe

Nkuko twakomeje kubiganiraho,ibukako muri iyinzu umuntu wese urimo arembye.Nubwo rero buri bitaro bigira amabwiriza yabyo agenga gusura abarwayi munzu y`indembe,izi nizimwe munama ukwiriye gukurikiza igihe ushaka gusura umurwayi muri iyinzu:

1. Nibyiza kubanza kuzimya telephone yawe

2. Banza ukarabe intoki kandi wihanagure neza

3. Sibyiza kwihutira kuzana impano munzu y`indembe

4.Wijya gusura umurwayi munzu y`indembe niba wumva utameze neza

Koko se umurwayi ashobora kuva munzu y`indembe agataha akize?

Kimwe n`abandi bantu batari bakeya,ushobora kuba waribajije niba umurwayi ashobora kuva munzu y`indembe akize.

Duhereye kubiganiro amarebe.com yagiranye n`abaganga banyuranye ndetse n`ubuhamya bw`abarwayi bamwe barwariye muri iyinzu,nyuma yokwitabwaho muburyo bwihariye nkuko twabivuze,umurwayi ajya akira agataha murugo cyangwa se akaba yakoherezwa mubindi bice by`ibitaro aho agenda afashirizwa buhoro buhoro kugeza igihe atahiye agasubira mumuryango we.

Tubifurije ubuzima buzira umuze kandi tunabashimira uko mukomeje kudukurikira kuri https://amarebe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here