Ibibera mu iseta yo kwa muganga

0
1153
Surgical theater in Pennsylvania (1804)

Birashoboka ko waba wararwaye cyangwa ukarwaza indwara runaka,wajya kwivuza muganga akakubwirako mubisubizo by`uburwayi bwawe harimo no kubagwa!

Birashoboka ko yahise aguha gahunda yo kuzaza kubagwa (Rendez-vous) ndetse akaguha n`amabwiriza uzakurikiza mbere yo kuza kubagwa arimo ibyo uzarya, uko uzabirya nibindi. Umuntu wese yahita atekereza ubwoba wagize cyangwa se n`ibitekerezo byinshi warurimo  wibaza uko bizakugendekera umunsi uzagera ku iseta.

Urubuga amarebe.com rwaguteguriye iyi nkuru kugirango igusobanurire byinshi utashoboye kumenya ubwo wari muri icyo cyumba igihe wabagwaga ndetse ngo nawe utarajyamo umenye ukuri kw`ibihabera.

Ubundi se iseta ni iki?Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye ndetse n`ibiganiro amarebe.com yagiranye n`abantu batandukanye bakorerea muri iki cyumba, iseta ni ijambo ryabaye ikinyarwanda nyamara riturutse kurindi jambo ry’ururimi rw’icyongereza  ryitwa Theatre.

Iri jambo theatre rikaba rituruka naryo ku ijambo  ry`ikigereki “theatron” risobanura ugenekereje aho barebera (Place for viewing)

Mumateka, iri jambo Theatre ryasobanuraga icyumba abanyeshuli bigaga iby`ubuzima, abarwaza n`abandi  babishakaga bicaraga bakurikirana igikorwa cyo kubaga umurwayi cyashoboraga kuba kirimo kubera hafi aho ngaho.

Icyakora ubu  iri jambo ryabonye andi asobanura neza iki cyumba kibagirwamo umurwayi nk`operating theater, operating room (OR), operating suite, or operation suite, yose akaba asobanura kimwe mubice byingenzi bigize ibitaro kikaba gikorerwamo ubuvuzi butandukanye busaba kubaga ndetse no gukata ku uruhu  cyangwa ibindi bice byumubiri wumurwayi hakoreshejwe ibikoresho n`ubumenyi bihanitse.

Tubibutse ko iseta yambeye yubatswe mu 1804 muri leta zunze ubumwe z’Amerika mubitaro bya Pennsylvania Kandi ikaba ibikoresho n’ubwo igaragara nk`ishaje.

 

Ibitaro bya pennsylvaniya bifite iseta ikuze kurusha ayandi

Iseta iba iteye gute?

Uko mu iseka haba hameze

Nubwo ushobora gusanga ibi byumba bifite itandukaniro iri cyangwa ririya mubitaro bitandukanye,icyakora hari iby`ingenzi ibibyumba bigomba kuba bihuriyeho. Muribyo twavuga:

  1. Iki cyumba kigomba kuba kibona neza hakoreshejwe akatara yabugenewe bita operating lamps
  2. Hagomba kuba harimo kandi igitanda kibagirwaho umurwayi kiri munsi yiryo tara.Iki gitanda kikaba cyitwa operating table cyangwa se table d`operation
  3. Kuba harimo imashini ihambaye ifasha abaganga mugutera umurwayi ikinyinya no kumusinziriza neaza
  4. Imashini ifasha abaganga guurikirana uko ubuzima bw`umurwayi burimo kugenda (Patient monitor)
  5. Imashini ifotora mugihe barimo bashaka kureba imbere h`umurwayi barimo kubaga
  6. Amashanyarazi n’umwuka (oxygen) bikora neza muburyo bidashobora kubura n’umwanya muto n’ibindi byinshi.
Imyambarire yo mu iseta

Uretse ibikoresho kandi,muri iki cyumba habamo imyambaro yihariye, aho usanga bambaye  nk’amakanzu cyangwa se indi myenda idoze kuburyo butangaje, bambaye ingofero,udupfukamunwa (masque) ndetse n’uturindantoki (gants) kuburyo iyo ubonye umwe muribo utapfa guhita umenya uwo ariwe!.

Ibi byose bikorwa hagamijwe kwirinda ubwandu ubwo aribwo bwose (ari ubushobora kuva kumurwayi bujya kubaganga cyangwa se buva kubaganga  bujya kubarwayi).

Iyo umurwayi amaze kuvurwa (kubagwa) yoherezwa mukindi gice aruhukiramo aho bakomeza kumukurikiranira hafi.Iyo amaze kumererwa neza agahita yoherezwa mubindi bice by`ibitaro bisanzwe hakurikijwe uburwayi afite.

 

Tubifurije kugira amagara mazima

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here