Ibaze ibi bibazo mbere yo kuvuga “yego”

0
763

Mubuzima tujya duhura na byinshi bidusaba amahitamo (yego na oya) nyamara ugasanga biragoye guhitamo icyo gusubiza bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye,

Birababaza cyane kandi bigira ingaruka iyo wemeye ikintu utabanje kugitekereza neza ukabikora ari nk’impanuka!!

Soma neza ibi bibazo bikurikira ukwiriye kwibaza mbere yo kugira icyo usubiza:

1.Ese ni iki?

Banza umenye ikintu ugiye kwemera niba ugisobanukiwe neza nta guca kuruhande.

2.Ese ndabishoboye?

3.Ese ndabikunda?

4.Ninde uzabyungukiramo?

5.Bizatwara igihe kingana gute?

6. Ese ibyo bihuye n’indangagaciro zanjye?

7.Ni ryari nabikora?

8.Ninde uzamfasha?

9. Nshobora kubiringira?

10. Ni ubuhe buryo bundi (amafaranga, ibikoresho, imbaraga z’umubiri / amarangamutima) nzakenera kugira ngo bikorwe?

11. Ni ikihe kintu kibi gishobora kubaho ndamutse mvuze nti oya?

12. Bizanshimisha? (Ibi bifite akamaro kanini.)

13. Ese abakibanjemo bo babyitwayemo bate?

Wibuke!  Nibyiza gufata umwanya wo kubitekerezaho mbere yuko wemera gukora ikintu. Nibyiza kuvuga oya mugihe ubona icyo kintu utacyumva cyangwa utagishoboye, vuga yego mugihe wabanje kugisha inama inkoramutima zawe ari ko uhereye kumutima nama wawe!

Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kubyo tumaze kukubwira hejuru.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here