Hatangajwe imihanda izakoreshwa ku itariki ya 16 Kamena 2022 n’abitabiriye inama ya CHOGM

0
2964

Yifashishije urukuta rwayo, polisi y`igihugu yashyize ahagararagara imihanda izakoreshwa ku itariki ya 16 Kamena 2022 n’abitabiriye inama ya CHOGM . Iyo mihanga ikaba ari iyi ikurikira:

Marriott Hotel – Ubumwe Grand Hotel – Muhima – Kinamba – ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Kanda hano urebe ikarita igaragaza iyi mihanda kuri Tweeter ya Polisi y`igihugu

Polisi kandi iratanga inama yo gukoresha indi mihanda kuburyo bukurikira:

Aho abava ku Gisozi banyura: ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa.

Mu Mujyi bakoresha Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo – Rwandex.

Polisi kandi irasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka ndetse ikanibutsa abantu ko abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo akaba yazifashisha nimero  9003 na 0788311155

Kanda hano ukurikire polisi y`igihugu kuri Tweeter










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here