Gusenga birahagaritswe mu Rwanda kubera Coronavirus

0
637

Amateraniro, misa ndetse n’Andi masengesho asaba guteranira hamwe yamaze guhagarikwa murwego rwokurushaho gukumira icyorezo cya coronavirus nkuko bimaze gutangazwa na Minisitiri w’ubuzima mukiganiro yatangiye kuri radio  Rwanda mumakuru y’ikinyarwanda yatambutse kumanywa y’uyumunsi kuwa 14 Werurwe 2020.




Ibi bikaba byatangajwe nyuma gatoya yuko iyi minisiteri yemejeko umuntu wambere yamaze kwemezwamo indwara ya coronavirus, ubwo yamaraga gufatwa ibizamini nyuma yokujya kwivuriza mubitaro bya Kibagabaga mumugi wa Kigali.




Minisitiri w’ubuzima akaba yavuzeko irihagarikwa ry’amateraniro y’amasengesho rizamara ibyumweru bibili uhereye kuri  iki cyumweru ndetse akomeza agira abanyarwanda inama yo  gukomeza kwita kungamba z’ubwirinzi zirimo kureka ingendo zitari ngombwa, gucaracara mumasoko n’ibindi.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here