Guma murugo: Ibimenyetso 10 ugomba guhora wigenzuraho kowanduye covid-19.

0
1854

Bakunzi bacu, mugihe isi ikomeje guhungabanywa n’icyorezo Covid-19 ndetse n’ibihugu bikaba bikomeje gushyiraho ingamba zinyuranye zogukumira iyindwara, zirimo no kuguma mungo zabo, twifashishije inyandiko z’itsinda ry’abaganga bo mugihugu cy’Ubufaransa twabateguriye ibimenyetso 10 ushobora kujya wigenzuraho ndetse ukanabigenzura kubawe nibura buri gitondo kugirango umenye vuba niba wanduye iki cyorezo.




1.Inkorora

Nubwo kurwara inkorora ushobora kubibona nk’ibisanzwe, nyamara niwibonaho inkorora idacika ndetse ukagira n’umuriro, ihutire kumenyesha inzego z’ubuzima kugirango zigusuzume icyorezo  cya Covid-19.




2. Umuriro

Ubusanzwe kugira umuriro ntibisobanuye kuba wanduye icyorezo cya Covid-19 ariko igihe ugize hejuru ya degere 38, ugakorora, ukaribwa umutwe, ukiyumvamo umunaniro uvanze nogucika intege, uzihutire guhamagara service z’ubuzima zigukorere ibizamini.




3. Kuribwa umutwe

Nibura umurwayi umwe kubarwayi 5 ba covid-19 bababara umutwe yaba kuburyo bworoheje cyangwa bukabije ndetse akenshi bakanazungera (isereri). Iyo ufashe paracetamol ukabona ububabare ntibugabanuka cyangwa se bigakurikirwa n’ibindi bimenyetso, nibyiza kwihutira kujya kwamuganga cyangwa ugahanagara inzego z’ubuzima bakagukorera ibizamini. Sibyiza gufata umuti uzwi nka ibuprofene kuko yongera ibibazo.




4. Amavunane

Ubundi iki kimenyetso gisanzwe kigaragara kubicurane bisanzwe ariko coronavirus nayo ishobora gutuma ubabara mungingo no mumitsi ukumva wacitse intege, unaniwe kuburyo wumva ushaka gusa kwiruhukira.

Niwiyumvaho iki kimenyetso, ntukitiranye n’umunaniro usanzwe  ahubwo uzatekereze kuri covid-19 cyane cyane iyo wumva utazi iyo byaturutse.




5. Umunaniro ukabije

Uwafashwe na Covid-19, ntabwo yumva amavunane gusa ahubwo bishobora nukugeza kurwego rw’umunaniro ukabije kandi uherekejwe na bimwe cyangwa byose mubimenyetso twavuze haruguru bitewe n’imiterere isanzwe y’umurwayi.




6. Guhumeka nabi

Nkuko tubikesha amatsinda atandukanye  y’abaganga ,Umwe mubarwayi batanu ba covid-19 agira ikibazo cyoguhumeka nabi nokubura umwuka. Niba muburyo butunguranye ugize ikibazo cyo kudahumeka neza ndetse kigakurikirwa n’ibindi bimenyetso, nibyiza gutekereza vuba kuri covid-19 ukitabaza inzego z’ubuzima ngo ukorerwe ibizamini.




7.Kubabara mugatuza

Ububabare bwo mugatuza kandi ntayindi mpamvu ukeka yabiguteye ndetse no huhera umwuka kwa hato nahato nikimwe mubimenyetso bya covid-19. Ihutire kwipimisha igihe ubyibonyeho cyangwa ubibonye kuwawe.




8. Uburwayi bwo mumyanya y’ubuhumekero

Iyo ugifatwa n’iyi ndwara ushobora kurwara ibicurane, nyamara uko indwara ikara ishobora kuguteza ibindi bibazo bikomeye mumyanya y’ubuhumekero  Kuburyo bisaba guca mucyuma (radio) ndetse bikaba byarangira bakongereye umwuka (oxygen) kugirango ubashe guhumeka neza.




9. Ibibazo by’impyiko

Birashoboka ko Covid-19 yagera kurwego inafata impyiko kuburyo zitabasha gukora akazi kazo neza karimo nokuyungurura amaraso.




10.Kurwarira rimwe ingingo zinyuranye

Indwara ya Covid-19 ishobora gutera kwangirika kwihuse kw ‘ingingo nyinshi z’umubiri icyarimwe, kuburyo utabonye ubufasha bw’abaganga bwihuse ushobora guhita witaba Imana.

Ha agaciro rero kumenyesha inzego z’ubuzima ikibazo cyose ugize cyane cyane muri ibibihe abantu bagirwa inama yo kuguma murugo.




Izindi nkuru kuri  COVID-19

1. Coronavirus: Ubuhamya bubabaje bw’umuryango uri mukato kubera Coronavirus

2. Yafunguye akabari bibujijwe acibwa amande agera kumayero 4 000

3. Uretse Coronavirus, reba ibindi byorezo 20 byigeze kuyogoza isi

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here