ESE WARUZI INYUBAKO 10 ZIHENZE KURUSHA IZINDI MURI AFRICA 2020?

0
1911

ESE WARUZI INYUBAKO 10 ZIHENZE KURUSHA IZINDI MURI AFRICA 2020?

Benshi batekerezako umugabane w’Afuruka ntabikorwa remezo bikomeye bihari bakibwirako amazu, imihanda n’ibindi byiza biboneka kumigabane yindi. Nyamara irebere zimwe munyubako zihenze cyane kuri uyu mugabane wacu.

  1. 88 on fild- Miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika 

Iyi nyubako ihenze cyane ifite metero 147 z’uburebure niyo  iza kumwanya wa 10 ikaba iherereye Durban, kwazulu-natal aho ni muri Afurika yepfo, yubatswe ahagana mu mwaka w’1985 ndetse bakaba barayise akazina ka (southern life building)




  1. Hilton Taba Resto & Nelson Village- Miliyoni 41 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako nayo ihenze cyane ikaba iherereye muri Taba ho mu gihugu cya Misiri mu majyepfo ya Sinayi, niyo iza kumwanya wa 9 dore ko ihagaze akayabo k’amadorali ya Amerika asaga miliyoni 41, iyi nyubako yeguriwe abanyamisiri ahagana mu mwaka w’1989.

  1. Maison des Deputes, Yamoussoukro- Miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ikomeye cyane iherereye mu gihugu cya Ivory Coast niyo iza ku mwanya wa 8 dore ko ihagaze asaga Miliyoni  50 z’amadolari  ya Amerika, ndetse ikindi izwiho cyane nuko ikikijwe n’ubusitani budasanzwe ndetse bukunze no gukurura abakerarugendo.




  1. Hilton Durban-Miliyoni 61 z’amadolari ya Amerika

Hilton Durban nayo ni inyubako ikomeye cyane kandi ihenze, iherereye mu gihugu cya Afurika yepfo nayo ihagaze akayabo k’ amadolari ya Amerika asaga miliyonin 61.

  1. Michelangelo Towers- Miliyoni 64 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ikomeye cyane ndetse inakoreramo hotel ikomeye cyane iherereye muri Sandton muri Afurika yepfo niyo iza ku mwanya wa 6, iyi Hotel yakunze kwakira abantu bagiye bakomeye kw’isi nka Justin Bieber,…. Nayo ihagaze akayabo k’amadolari ya Amerika asaga Miliyoni 64




  1. The Pearls Of Umhlanga-  Miliyoni 138 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ikomeye cyane nayo iherereye mu mujyi wa Kwazulu-Natal aho ni muri Afurika yepfo ndetse ikaba ifite inyubako zisaga 31. Niyo iza ku mwanya wa 5 kuko nayo ihagaze akayabo k’amadolari y’Amerika asaga Miliyoni 138.

  1. Portside Tower- Miliyoni 138 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ya Portside ikomeye cyane ndetse ikaba n’iya mbere ndende mu mujyi wa Cape town ho muri Afurika yepfo, yatangijwe mu mwaka wa 2014, ubu niyo iri ku mwanya wa 4 mu nyubako zihagaze akayabo k’amadolari kuko ubu yo ihagaze asaga miliyoni 138 z’amadolari ya Amerika




  1. Corithian Hotel Tripoli- Miliyoni 152 z’amadolari ya Amerika

Iyi hotel y’inyenyeri 5 iherereye mu murwa mukuru wa Libya niyo iza ku mwanya wa 3, iyi nyubako yatangijwe mu mwaka wa 2003 ndetse nubu iracyari mu nyubako zihagazeho kuko ubu ihagaze asaga  Miliyoni 152 z’amadolari ya Amerika

  1. AU Conference Centre & Office Complex- Miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ikomeye cyane ndetse inasurwa cyane iherereye mu mujyi wa Addis Ababa aho ni mu gihugu cya Ethiopia. Iyi nyubako ifite metero 99.9 z’uburebure ikaba yarubatswe n’abashinwa. Niyo iza ku mwanya wa 2 kuko nayo ihagaze asaga miliyoni 200 z’ amadolari ya Amerika.




1.Bibliotheca Alexandriana- Miliyoni 220 z’amadolari ya Amerika

Iyi nyubako ndetse ikaba n’inzu y’ibitabo (library) ikomeye cyane kurusha izindi ndetse ikaba icumbikiye amateka n’umuco by’igihugu cya Misiri ari naho iherereye, niyo iza ku mwanya wa 1 munyubako zihenze ku mugabane wa Afurika kuko ifite agaciro ka miliyoni zisaga 220  z’amadolari ya Amerika.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here