(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
Nkuko izina ryayo ribivuga, iyi nyubako ni igice kimwe mubice by`ingenzi bigomba kuba mubigo binini bitangirwamo ubuvuzi akenshi ikaba iba yubatse munzu yohasi imenyerewe kwizina rya basement cyangwa se ground floor.
Iyinzu rero ikaba igenewe kwakira no kubika by`igihe gitoya imirambo y`abitabye Imana mugihe hakirimo gukurikiranwa imyirondoro yabo; gukorwa ibizamni ngo hamenyekane icyishe uwo muntu (Kumuntu utaguye kwa Muganga); mugihe harimo gutegurwa imihango yo kumuherekeza no kumushyingura cyangwa se no kumutwika ( mubihugu bimwe nabimwe bikoresha uburyo bwo gutwika imirambo bwitwa cremation).
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
Murwego rwo kuba iyi mirambo yarindwa guhita yangirika (decomposition), iyi nzu iba irimo ibyuma binini bikonjesha cyane twagereranya nka Firigo nini, akaba aribyo bishyirwamo imirambo igakonjeshwa kubushyuhe buri hagati ya degere 2-4 oC mugihe umurambo uzamaramo igihe kitari kinini cyane ndetse ukaba wanabikwa mubyuma bikonjesha kugera kuri dogere 10-50 munsi ya zeru mugihe umurambo uzamaramo igihe kirekire kumpamvu z`ubushakashatsi.
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
Bitewe n`imico itandukanye y`ibihugu, hari aho usanga uburuhukiro bw`umurambo budakenewe kwa muganga kuberako baba badakeneye gushyingura umurambo ahubwo bagahitamo kuwutunganya bakoresheje imiti yabugenewe kugirango umubiri wuwitabye Imana uzamare igihe kirekire usurwa cyangwa se ugashyirwa mumazu ndangamurage bitewe n`uwitabye Imana uwo ariwe. Ubu buryo nibwo bwitwa “Embalming mururimi rw`icyongereza).
Iyi nyubako kandi iba ishobora kubakwa hafi y`icyumba gitwikirwamo imibili (muduce twisi tubyemera) aribyo bita cremation aho imiryango yuwitabye Imana ikurikirana ibikorerwa umuntu wabo nyuma yo kwitaba Imana nko gukurwa muri morgue no gushyirwa mumashini itwika imirambo yabitabye Imana.
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
Ikindi twabibutsa nuko uburuhukiro bwabitabye Imana kera bwanafashaga abaganga ndetse nimiryango yabarwayi kwirinda ko bashyingura umuntu atarapfa burundu kuberako ntaburyo buhagije bwari buhari bwo gupima neza ibimenyetso by`ubuzima kumurwayi (Vital signs cyangwa se signes vitaux mundimi z`amahanga).
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
None se koko ningobwa ko dutinya uburuhukiro bw`abacu bitabye Imana?
Twifashishije ingendo zinyuranye twakoze dusura uburuhukiro bw`ibitaro bimwe nabimwe byo mu Rwanda ndetse nibiganiro twagiranye n`abantu banyuranye barimo abakozi bakora muburuhukiro, aba tekinisiye bashinzwe kwita kuri bya byuma bikonjesha bibamo ndetse na bamwe mumiryango yabaga yabuze ababo, twasanze abantu benshi muri rusange batinya cyane iyinzu kugeza n`aho no kuyica iruhande biba bitaboroheye.
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});
Nyuma rero yo kubonako muri iyinzu ntakindi kidasanzwe kiba kirimo uretse za mashini zikonjesha ziba zibitsemo imirambo y`abo twakundaga bitabye Imana, amarebe.com yasanze ntampamvu yo gutinya iyinzu kuko ari inzu tubasha guhuriramo n`uwacu bwanyuma tukaba twamwuhagira, tukamusiga, tukamwogosha umusatsi, tukamucira inzara, tukamwambika ndetse n`ibindi byinshi twamukorera igihe tumusezeraho.
Icyakora kubantu bagira imbaraga nkeya zokwihangana nibyiza ko batakwirirwa bajyayo mugihe bumva byabatera ikibazo.
(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});