Ese biroroshye kuguma mu rukundo nyuma y’ubukwe?

0
1569

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, hizihizwaga Mutagatifu Valentin, inshuti y’abakundana. Benshi muri mwe bakunzi basomyi b’Ukwezi.com mwari mwabukereye ngo mwereke abo mwihebeye ko mukundana urudashira. Ingaragu n’abashatse, inshoreke na ba shuga, nta n’umwe wari uhejwe kuri icyo kirori, buri bamwe uko bifite. Ariko se urwo runyotera rw’urukundo niko ruhora na nyuma yo gushyingiranwa ? Umurundikazi Kirezi yakoze hasi anyibutsa ibuye, dore ko turi abavandimwe, imvura yagwa izuba ryakwaka.

Ku rubuga rwe (blog), mu itsinda YAGA, Kirezi Chloe asanga inzira inyurwa n’abashakanye idahora ishashe amawuwa, kuko nyuma y’imyaka 2 cyangwa 3, rya kome ryakaga ritangira gucuba, hagataho ubuzima bwa rusange, utugeso twasinziriye tukabyuka.

Mu mizo ya mbere mukibonana, ibuka muhana inimero, mwandikirana buri munsi, musohokana mugasangira agafi n’akagi, musomana mugatwarwa, buri umwe yumva ijuru ari iryo. Maze ubukwe mugapanga, mugasezerana kubana akaramata, imbere y’Imana n’abantu. Dore agatimba, dore amakoti n’imishanana, dore amahoni, dore amabyeri intagara ikaziba. Nyuma ya ya myaka ibiri itatu, buri wese atangira kubona ko hari aho yibeshye mu mareshyamugeni.

Imana se ntibahaye mukabyara Hungu cyangwa Kobwa cyangwa byombi, impundu zikivanga n’amarira y’urwonso. Inshingano z’umuryango zikimura urukundo, ngaho intonganya n’umukozi, ngaho umwana arwaye umusonga mu ijoro, hehe no kongera kugoheka.

Ubwo ni nako ibyo umwe ategereje ku wundi byiyongera bikanatera ibibazo, kubera ubwinshi n’uburemere bwabyo : umugabo nyamugabo, umukuru w’umuryango, ni uwureberera muri byose, agashaka ibisubizo n’aho bitabonekera. Mutima w’urugo nawe akamenya urugo, akita ku bana n’umugabo, akaba umunyabwenge kandi agahora yita ku bwiza bwe ngo akurure umugabo.

Urwo ruhurirane rw’inshingano rero nirwo ruvamo ihungabana iyo zitujujwe neza.

Ikindi uko iminsi ihita, buri wese yumva urugamba yararusoje agashyira intwaro hasi, kuko umunyago yawucyuye ; ko yatabarutse agahabwa impundu.

Umugabo akitotomba ko umugore atakimwitaho, atacyambara neza, atakizihirwa mu buriri. Ibintu bihora ari bimwe : umwana, umukozi, akazi, urusengero, nibyo bigaruka cyane, mbese umugabo akabona umukobwa yari azi mu myaka ishize atari uwo babana.

Umugabo umwe (w’Umurundi) umaranye n’umugore imyaka ine, agira ati, « Umugore wanjye twamenyaniye mu gafete, mbere y’uko tubana twararyoheje karahava. Twaratembereye, buri wikendi tugasohoka ku mazi, ariko ubu ndamureba nkagira ngo ndarota. Mbona atari we ahubwo nkamukumbura. »

Byose byaburiwe umwanya, inshingano nshya, amafaranga apangirwa byinshi bireba umuryango kurusha umuntu ku giti cye, kwiyitaho byararangiye.

Umugabo mu kaga, noneho nawe ntakibuka kwigurira akenda gashya, byose byarahindutse, ahubwo hatangiye amakimbirane, urabaza ikibazo ugasubizwa ikindi.

Buri wese mu nguni ye, aratura agahinda za watsapp na facebook, imipira ya zilige, imikino y’amahirwe n’inzoga, buri wese aho yishyikira. Ntawe ugihuza n’undi.

Umugore w’icyaruke ati, « Umugabo wanjye twakundanye imyaka 3, byari ibicika, ariko ubu nta kigenda. Gusohoka ni ugutaha ubukwe mu miryango, ibyo gusa, nta kintu tugikorana. Arava ku kazi aboneza mu kabari, yataha agahitira kuri telefoni. Tuvugana gake cyane gashoboka ! ».

Imyitwarire ya gisore

Hari abagabo bamwe n’abagore bake bashaka guhora mu buzima bwa gisore kandi bubatse, nyamara Urya akadashira akosha nyirabukwe.

Ni gute wakwizihirwa no gutembera, kujya mu kabari, mu kabyiniro ugakesha hamwe n’incuti zawe za kera, ngo ukitse telefoni zo mu rugo zikubuza amahwemo ? Nyuma yabwo ukumva ugombwa icyubahiro cy’umutware w’urugo.

Ku bagabo biroroha cyane kwitwara gisore, kuko umugore we aba yarabaye umubyeyi, uwo mu rugo, ashyize imbere umuryango.

Ingaruka zabyo ni uko ingo nyinshi ziberaho mu binyoma, byoroheje ariko bihoraho. Ntawe uvugisha ukuri ku uko akazi kagenze, ibiciro by’imyenda yaguze, ikoreshwa ry’amafaranga, amayira n’abo bagendana, imbuga za interineti asura, abo ahamagara n’abamuhamagara kuri telefoni, ubutumwa yakiriye, yajya kwitaba telefoni agasohoka ; nguko uko ingo zisenyuka.

Ab’inkwakuzi rero akaba yiboneye undi utamuteza siteresi(nta rasiyo asaba, nta mwambaro, nta keya, ni agacupa na burusheti) ;bahuza urugwiro kandi, ubwo ni ugutaha zibika, yirambikaho, akaraba ahindura imyenda asubira ku kazi, ubuzima bukaba ubwo.

Nyamugore nawe yahura n’umusore w’ibituza, ibitugu akabitigisa, agaca umugara mu ngabo itari iye wa ; cyangwa akihurira n’igisaza cyayagwije, nawe agakuramo esheki.

Umwana uvutse ku bw’ibyago, ashakirwa imitungo rwihishwa, byavumburwa umuriro ukaka, abatamburanye ubuzima bakizwa na gatanya.

Uko biri kose, benshi bashaka bagamije kurambana, ariko gusaza, inshingano, ubushomeri n’ubukene byinjira urukundo rusohoka. N’ubwo bigoye kurubungabunga muri ibyo bibazo, buri wese yakazirikanye ko basezerana ……kubana mu mahoro no mu makuba, yaba muzima cyangwa arwaye….










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here