Enda nguhonge nguhe amafaranga wenda wanyemera tukabana!! Indirimbo isekeje irwaza imbavu!

0
1953

Mbese nawe ujya ufata umwanya ugatekereza uko ubuzima bwari bumeze mumyaka mike ishize? Ndavuga mbere y`uko imbuga nkoranyambaga zisakara? Mbese icyo gihe washimishwaga n`iki? Ni iki cyakundaga kugusetsa? Iyo washakaga kuruhura mumutwe ni ubuhe buryo wakoreshaga?

Ariko nyamara ubu  ntibigisaba ibihambaye cyane kuko imbuga nkoranya mbaga zabaye ihuriro ry`impano zitandukanye aho zidakoreshwa mugutumanaho; mubucuruzi nogukorera amafaranga gusa ahubwo zanabaye umwanya wogushimishwa n`ibihangano biba byashyiriweho gusetsa abantu; kubaruhura mumutwe ndetse no kubigisha.

Ibi byose byiyongeraho ibitekerezo bitandukanye biba byatanzwe kunkuru runaka tumenyereye nka komenti (comments) nabyo bitaburamo ibisetsa ubisoma.

Iyi ndirimbo ni urugero rwa video yashyizwe kurubuga rwa Tweeter n`uwitwa SHADDY ikaba ishimishije ndetse ikaba yagufasha kunezerwa muri izi mpera z`icyumweru.

Iragira iti:

NJYEWE NDAJE UMUSORE DAMURU; NDAJE KWISHAKIRA UWO NAKUNZE

ENDA NGUHONGE NGUHE AMAFARANGA;WENDA WANYEMERA TUKABANA

umukobwa na we ati:

NIBA ARI IFARANGA SINDISHA;IGENDERE KIRIYA NDAKWANZE!!!!

 

Kanda hano urebe Video y`iyi ndirimbo










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here