Edward NINO, umuntu mugufi ku isi 2020

0
1300

Edward NINO Hernandez wavutse taliki ya 10 Mata mu mwaka 1986 ahitwa Bogota mu gihugu cya Colombia niwe waciye agahigo ko kuba ariwe muntu mugufi kw’isi muri uyu mwaka wa 2020 dore ko afite uburebure bwa santimetero (centimeter) 72.10 bivuze ko nibura areshya nk’umwana ufite umwaka umwe (1)!

Uyu Hernandez w’imyaka 34 y’amavuko avuga ko we yavutse nk’abandi bana ndetse bakabona azagira igikuriro nk’icyabo ariko ku myaka ine (4) gusa niho yahagaze gukura dore ko uko yanganaga kuri iyo myaka ariko n’ubu angana ku myaka 34.




Mbere yuko uyu Nino yegukana aka gahigo hariho undi mugabo witwaga Khagendra Thapa Magar we yari afite uburebure bwa santimetero (cm) 67.08 gusa yaje kwitaba Imana ku myaka ye 27.

Uyu mugabo kandi , avuga ko mu buzima bwe yikundira kubyina ndetse akaba ari byo bimutunze, akaba abyina cyane cyane   injyana z’iwabo nka Reggaeton, Merengue, Vallenato n’izindi. Mu rwego rwo kwishimira ubuzima bwe kandi, avuga ko akunda kuba ari kumwe n’abantu benshi amasaha yose.




Uyu Hernandez bwa mbere yaciye aka gahigo taliki ya 10 Nzeri mu mwaka wa 2010 none n’ubu niwe wahawe seritifika (certificate) na Guiness world record muri uyu mwaka wa 2020.

Tubibutseko aba bahabwa ibi bihembo ari abantu baba babashije kumenyekana. Niba nawe hari uwo uzi ufite ikintu kidasanzwe cyangwa impano wabitumenyesha utwandikira  muri comment tukamufasha kumenyekanisha impano ye ndetse tukanabisangiza abakunzi bacu.

Izindi nkuru bijyanye:

1. Umuntu ushaje kurusha abandi ku isi

2. Umuntu muremure kurusha abandi ku isi 2020

3. Abagore 4 bahiga abandi kugira ikibuno kinini

 

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here