DORE UKO WAMENYA IZINA RY’UMUNTU UGUHAMAGAYE  MUGIHE UDAFITE NUMERO YE!!

0
5084

DORE UKO WAMENYA IZINA RY’UMUNTU UGUHAMAGAYE  MUGIHE UDAFITE NUMERO YE!!

Iki ni ikibazo abantu benshi bakunze kwibaza  ndetse bakanahura nacyo  cyane cyane nkiyo wataye phone yawe cyangwa habayeho indi mpamvu ituma utakaza amazina na numero  z’abantu ufite kuri phone yawe.

Ni muri urwo rwego rero Amarebe.com twabateguriye uburyo bwiza bwizewe kandi bworoshye buri mpuzamahanga ushobora kwifashisha umenya izina ry’umuntu uguhamagaye aho yaba ari hose kw’isi  binyuze mu kuba warashyize porogaramu (application) muri telephone yawe gusa. Zimwe muri izo porogaramu ni izi zikurikira:




1.TrueCaller:

iyi application ikunzwe gukoreshwa n’abantu benshi  wayisanga kuri  playstore cyangwa kuri 9Apps, icyo usabwa gukora nukuyishyira muri phone yawe ibindi byose birikora wowe usabwa gushyiramo umwirondoro wawe gusa, ubundi uguhamagaye wese ukamumenya nta nkomyi.

  1. True ID Caller:

Nayo ni application wasanga kuri Playstore ndetse wanayisanga kuri 9Apps. icyo usabwa nukuyishyira muri telephone yawe maze ugashyiramo umwirondoro wawe ugatangira kumenya buri muntu wese uguhamagaye ndetse niyo yaba aguhamagaye ari ubwa mbere ntakabuza izina rye uhita uribona.




3.ShowCaller:

Iyi application nayo ikora nkizo zabanje hejuru gusa yo aho itandukanira nizindi nuko na nimero utazi ushobora kuzishyiramo ukamenya amazina zitiriwe ziguhamagara.

Icyitonderwa:  ubu buryo bwose bwavuzwe hejuru bukoreshwa kubantu bafite ama telephone agezweho azwi nka Smartphone (Android) ndetse ukanayikoresha aruko ufitemo ikorana buhanga rya internet (Bundles /MBs) gusa.

Ubaye udafite smartphone yawe wakoresha uburyo busanzwe ugasa nkuwoherereza umuntu amafaranga kuri mobile money noneho mbere yo kugera aho gushyira umubare wawe w’ibanga uhita ubona amazina ye yose.








 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here