Dore uburyo butangwa n’abaganga  wakoresha urinda uruhu rwawe gusaza imburagihe!

0
2813

Nk’uko tubizi kandi tubimenyereye ikintu cyose gifite ubuzima kiba kigoma no gusaza ndetse byaba ngombwa cyikanapfa (inyamaswa, abantu, ibimera,….). Uruhu rwacu narwo ntirusiba kugaragaza impinduka zitandukanye kuburyo bidusaba kurwitaho no kururinda.

Twifashishije imvugo ndetse n’ingingo z’inzobere mubijyanye n’uruhu, twagukusanyirije ibintu bishobora gutuma uruhu rwawe ururinda gusaza  imburagihe:

1.Rinda uruhu rwawe izuba ryinshi rya buri munsi kuko ryangiza uduce tw’uruhu bigatuma rusaza vuba.

2.Niba unywa itabi, rigabanye nibikunda unarireke kuko naryo nyangiza uruhu.

3.Irinde guhinduranya amavuta wisiga ndetse nubishobora ubanze ubaze umuganga w’uruhu amavuta aberanye n’uruhu rwawe.




4.Kunda kurya indyo yuzuye irimo ama vitamine ndetse itagira ibyangiza umubiri.

5.Kunywa inzoga nke.

6.Irinde kwinaniza bikaje

7.Sukura uruhu rwawe witonze ndetse kubakunda gukoresha imirimbo y`uruhu ( Maquillage) bakibukako nibura rimwe mucyumweru bagomba gukuba uruhu rwabo ngo bakureho uduce tw`uruhu dushaje.

8.Karaba mu maso nibura  kabiri kumunsi na nyuma yo kubira ibyuya byinshi.

9. Gerageza kunywa amazi ahagije kuko bifasha umubiri gusohora imyanda kuburyo bworoshye.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here