Dore inama zizagufasha kugira urukundo ruhamye nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga

0
1955

Iyo bibaye ngombwa ko haboneka impamvu ifatika yo kuba abakundana batandukana, akenshi usanga abantu bavuga ko nta we ukwiye kwivanga mu byabo, kuko baba bakeka ko bashobora no kongera gusubirana, kuko kenshi na kenshi usanga abo bantu baba batazi uko bakwitwara nyuma yo gutandukana ku buryo bizabafasha guhama ku mwanzuro baba baratoye, dore ko rimwe na rimwe uba ari na ngombwa.

Rero mu rwego rwo kugirango utazajya uhora muri mvuye kuri uyu ngiye kuri uyu, gerageza gukurikiza izi nama zitangwa n’urubuga rwa quickea¬syfit.com, ubundi bigufashe kuguma ku mwanzuro wiyemeje.

1. Itondere kunva inama z’inshuti wasimbuje uwo mwari mukundanye : Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma yo gutana n’uwa mbere, muri byose ariko witondere inama zerekeranye n’uko wakwitwara ku wo yasimbuye , twavuga nko kukubwira ngo umuhamagare umutetereza, cyangwa ngo muhure umuratira uwamusimbuye.

2. Irinde ikintu cyose gishobora kuba cyaguhuza n’uwo mwatandukanye : Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n’icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n’izindi nzira zisa n’izi zishobora kubahuza.

3. Niba hari undi mwari mwaratandukanye mbere y’uko ubana n’uyu mutandukanye, nawe komeza
umwirinde : Abantu benshi bakunda guhita bagarukira uwo bari baratandukanye na we nyuma yo gutandukana n’uwo bari barabasimbuje, nyamara umuntu aba asabwa kubirinda bose agatumbira imbere aho gusubira mu byahise.

4. Irinde kurya ibintu bikungahaye ku binure : Ibiribwa bikungahaye ku binure bituma umubiri w’umuntu ugubwa neza bikamutera kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina cyane, bityo bikaba byagutera gutekereza cyane uwo mwatandukanye wenda mwigeze no kuryamana, bikaba byagutera gushaka uko wamwigarurira wenda mukongera.

5. Irinde ibyo uwo mwatandukanye yatangaje ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi : Niba hari ibyo yatangaje kumbuga nka facebook,t witter …wibisoma, wigira icyo wandikaho cyangwa ngo ube wareba n’amafoto yaba yashyizeho kuko ibi byose biba bishobora kugukurura mu gihe
utaramenyera.

6. Witekereza ko gutandukana na we bizagushyira mu kaga : Niba bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwabanaga cyangwa wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y’abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kunva ko ibyiza biri imbere.

7. Irinde kugerageza abantu bose : Niba bibaye ngombwa ko haboneka impamvu igutandukanya n’umukunzi wawe, reka kumva ko abantu bose bashobora kuba bateye nk’uko uyu ateye kuburyo byanakwicira imibanire yawe n’abandi bantu bose.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here