Dore ibyibanze wafashisha uwagaragaje ibimenyetso byo gushaka kwiyahura.

0
937

Nkuko twabibonye munkuru yacu yabanje, hari ibimenyetso bitandukanye bishobora kugaragara kumuntu washatse cyangwa ushobora kwiyahura.

Muri iyi nkuru, twakwegeranirije bumwe mubufasha bw’ibanze waha uwenda kwiyahura bityo ukamuvana ku izima ugakiza amagara ye.




1.Witesha agaciro impinduka zidasanzwe wabonye kumuntu wawe.

Nubwo benshi bavugako umuntu uvuze ko aziyahura aba atakibikoze, ningombwa kwibukako hari nababivuga bakanabikora. Nibyiza rero gukurikirana impamvu iteye umuntu kuvugako aziyahura, umuganirize kandi ukurikirane ibimenyetso n’impinduka byose arimo kugaragaza.




2. Huza umuntu wawe n’umuganga byihutirwa.

Mugihe umaze kubona ko wamuntu wagarageje ibimenyetso byo kwiyahura akomeje, nyamara akakwemerera kumuhuza numugira inama, muhuze n’abaganga bamuganirize byamwongerera amahirwe yoguhindura icyemezo kibi yari yafashe.




3. Bwira umuganga ubwawe ikibazo cy’umuntu wawe.

Igihe umuntu wawe atemera guhura n’umuganga, nibyizako wowe wishakira umuganga ukamuganiriza impungenge ufite hanyuma akakugira inama.




4. komeza ube hafi y’umuntu wawe

Mugihe cyose umuntu wawe atarahura n’umganga, gerageza kumucungira hafi kandi ntutume aba wenyine. Gusa wibukeko  ibibyose ugomba kubikora mwibanga kuburyo atazigera abonako arimo gucungwa. Ibi nabyo bituma atabona umwanya wogushyira mubikorwa umugambi we mubisha.

Indi nkuru bijyanye

1. Kwiyahura kwabaye kwinshi: Ibimenyetso bikomeye by’umuntu ushobora kwiyagura




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here