Dore Ibintu 17 umusore ugiye gutereta bwa mbere akwiye kwitwararika

0
4959

Urukundo ni kimwe mu bintu by’ umunyenga ku Isi gusa kurwiniramo ni kimwe no gutangira ikindi kintu cyose utamenyereye biragorana kubona aho uhera. Umusore ugiye gutereta bwa mbere aba afite urwikekwe kuko aba atizeye neza niba uwo agiye gusaba urukundo ari bwakire ubwo busabe

.

Urubuga elcrema rugaragaza inama zimwe na zimwe z’uburyo umusore akwiriye gutangira ikiganiro cye aganiriza inkumi.

1.Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza : Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga ;

2.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro ;

3.Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe ;

4.Kora ku buryo uwo mukobwa muri kumwe aza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha ;

5.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe ;

6.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga ;

7. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira ;

8. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha ;

9. Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza ;

10. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi

Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo ; wenda niba waramusanze iwabo, ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse bose.

11. Hitamo ijwi uzajya umuganirizamo

Kugira ngo urukundo rwanyu rukure ugomba kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n’ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y’umwihariko. Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n’iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse.

12. Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe

Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe ; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekagag ako wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

13. Banza umwereke ko wamubera inshuti bisanzwe mbere yo kumwereka ko wamubera Boyfriend

Ikintu kijya kigora abahungu ni uburyo bwo gukurura abakobwa mu gihe barimo gutereta. Mbere yo gutangira umubwira ko yakubera inshuti idasanzwe banza byibura unamwereke ko wamubera inshuti no mu buzima busanzwe (ubuzima bwa buri munsi) kuko aba asanzwe abana n’abahungu benshi. Gerageza umwereke ko hari ikintu utandukaniyeho n’abandi ahora abona cyangwa abana nabo, mbese umwereke ubucuti nyabwo.

14. Ugomba kwikuramo ubwoba

Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w’icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira incuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima. Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.

15. Menya uburyo wegera umukobwa n’uburyo umubwira ko umukunda

Ikigaragara ni uko hari bamwe mu basore bagenda bagahita babwira abakobwa ko babakunda gutyo gusa (bagasa n’ababibatura hejuru batabanje kubateguza), ugomba gushaka umwanya uhagije n’uburyo bwo kubivugamo niba ushaka ko icyifuzo cyawe cyakirwa neza. Nta bwo ari byiza kugenda ugahita ubwira umukobwa ngo “ndagukunda”,geregeza ushake uburyo bwiza wamubwiramo ko umukunda aho kuza ubimutura hejuru kuko ashobora gukeka ko utabikomeje.

Ugomba kandi kumenya ibihe umukobwa arimo kuko ushobora kumusaba urukundo ari mu bihe bibi bigatuma atabyitaho ; urumva rero ko ugomba kubanza guperereza ukamenya niba ari mu bihe bye byiza byamufasha kwakira icyifuzo cyawe kandi akacyitaho.

16. Umukobwa naguhakanira bwa mbere ntuzacike integer

Umukobwa naguhakanira ku munsi wa mbere ntuzahite ucika intege ku ikubitiro, ngo wumve ko byarangiye. Iki ni ikintu cy’ingenzi niba ushaka kubona umukunzi. Ugomba gukomeza kugerageza amahirwe yawe kuko abakobwa benshi ntibajya bemerera umuntu ubucuti (urukundo) ku nshuro ya mbere.

Ugomba gukomeza kumwereka ko uri umugabo, ugakomeza ugahatiriza, amaherezo azagera aho abone ko umukunda utapfuye kubivuga gusa wikinira maze bimwereke ko umukunda by’ukuri nawe abonereho. Ariko naguhakanira bwa mbere ugahita ucika intege akabona ntugarutse, azabona ko utamukundaga, mbese ko wamukinishaga.

17. Mwereke ibyiza afite ku mubiri we ariko wirinde gukabya ngo uvuge ibyo adafite

Niba umukobwa afite amaso meza cyangwa urundi rugingo rwiza ku mubiri we bimubwire kandi umubwire ko ubikunda. Urugero : Mubwire ko ukunda inseko ye niba aseka neza bikagushimisha ; ibi bizatuma abona umwitaho, ko ubona igihe cyo kwicara ukamureba ukamwitegereza ndetse ukanamutekereza.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here