Indwara y’umutima ni iki?
Indwara z’umutima ni imwe mubibazo by’ubuzima byugarije abantu muri iki gihe. Ishyirahamwe ry’abakurikiranira hafi ubuzima bw’umutima muri amerika (AHA) rivuga ko abantu barenze umwe kuri batatu bakunze gufatwa n’ uburwayi bw’umutima.
Dore ibimenyetso by’ibanze ukwiye kugirira amakenga mugihe ubifite:
.Angine (Anjine) imara igihe
.Kubabara mugatuza
.Guhumeka nabi
.Kwahagira bidasanzwe mugihe uri muri sporo
.Umuvuduko w’amaraso udasanzwe.
.Kubabara mw’irugu bidasanzwe
.Umunaniro uhoraho
.Gutera kw’umutima bidasanzwe
Mugihe wibonyeho ibi bimenyetso, nibyiza kugana muganga, akagufasha kureba uko uhagaze amazi atararenga inkombe, doreko nubwo ihitana benshi, haba harimo nabazira gutinda kwivuza.
Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tuba twakugejejeho.