Bakunzi bacu, nyuma yokubonako muri ibibihe by’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuli mubyiciro binyuranye by’amashuli ( Primary, O level; A level;TTC; etc..; hari benshi bitorohera kuyareba, amarebe.com yifashishije urubuga rwa REB yabegeranirije inzira zose wacamo ukirebera cyangwa ukarebera uwawe amanota .
Uburyo bwa mbere: Online (ukoresheje internet)
- Fungura internet yawe (Internet Browser nka Google Chrome,Mozilla,….)
- Andika results.reb.rw mukadirishya ko hejuru ( address bar )
- Reba mukubuko kw’iburyo (right sidebar ) ahanditse Search Result
- Hitamo icyiciro ushakira amanota
- Reba ahanditse registration number winjizemo numero/ code yawe/y’umunyeshuli
- Kanda enter kuri telephone/computer yawe cyangwa ukande kukamenyetso ka loupe kari iruhande rw’aho wanditse code yawe.
N.B: Igihe amanota amaze kuza, ushobora kuyabika ahandi ukazajya uyarebaho igihe cyose ubyifuje.
Uburyo bwa 2: Gukoresha ubutumwa bugufi (SMS)
- Jya ahandikirwa ubutumwa bugufi
- Andikamo icyiciro ushakira amanota ( P6,S3 cyangwa S6 ), kurikizaho numero/code yawe wohereze kuri 4891
Ingero:
P603030902020 wohereze kuri 4891
S30101010OLC028 wohereze kuri 4891
S604055MEG017 wohereze kuri 4891
Uburyo bwa gatatu: Abarangije mu myuga n’ubumenyingiro
- Hamagara *702*1#
- Hanyuma ukurikize amabwiriza
Uburyo bwa kane: Abarangije inderabarezi
Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.
N.B: Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848