Dore aho wanyura ukareba amanota y’ibizamini bya Leta (P6&Olevel) yatangajwe na REB 2021

0
8169

Bakunzi bacu, nyuma yokubonako muri ibibihe by’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuli mubyiciro binyuranye  by’amashuli by`umwihariko Primary (P6) na O level;hari benshi bitorohera kuyareba, twifashishije urubuga rwa REB twabegeranirije inzira zose wacamo ukirebera cyangwa ukarebera uwawe amanota .

Uburyo bwa mbereOnline (ukoresheje internet)

  • Fungura internet yawe (Internet Browser nka Google Chrome,Mozilla,….)
  • Andika results.reb.rw mukadirishya ko hejuru ( address bar )
  • Reba mukubuko kw’iburyo (right sidebar ) ahanditse Search Result
  • Hitamo icyiciro ushakira amanota
  •    
  • Reba ahanditse registration number winjizemo numero/ code yawe/y’umunyeshuli
  • Kanda enter kuri telephone/computer yawe cyangwa ukande kukamenyetso ka loupe kari iruhande rw’aho wanditse code yawe.

N.B: Igihe amanota amaze kuza, ushobora kuyabika ahandi ukazajya uyarebaho igihe cyose ubyifuje.




Uburyo bwa 2: Gukoresha ubutumwa bugufi (SMS)

  • Jya ahandikirwa ubutumwa bugufi
  • Andikamo icyiciro ushakira amanota ( P6,S3 cyangwa S6 ), kurikizaho numero/code yawe wohereze kuri 4891

Ingero:

P603030902020 wohereze kuri 4891

S30101010OLC028 wohereze kuri 4891

S604055MEG017 wohereze kuri 4891










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here