Diego Maradona yajyanywe mubitaro igitaraganya nyuma yo kurembera kukibuga!!

0
370

Diego Maradona ni umusaza wamenyekanye cyane mumupira w’amaguru ndetse Akaba akomoka muri Argentine.

Maradona ubu arabarizwa mubitaro bya Ipensa institute muri LA Plata bitewe n’uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yari ari kukibuga kumukino wahuzaga ikipe ye ya Gimnasia LA Plata ndetse na Patronato.

Uyu musaza yari amaze iminsi Mike yizihije isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko ndetse n’inshuti ze zose kw’isi.

Byari ibyishimo byiyongeraga kubindi kuko ikipe yari imaze gutsinda ibitego 3-0, gusa Uyu mukambwe we ntiyagaragaje ibyishimo mumaso he nkuko tubikesha ikinyamakuru ESPNF90 cyatangaje ko uko yari asanzwe agaragara kukibuga atariko Maradona yari ameze.

Nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru, uyu musaza yaje kuremba biturutse kuburwayi bwo minda maze yerekezwa kubitaro aho arimo gukurikiranwa n’abaganga bayobowe na Dr. Leopoldo Luque usanzwe ukurikirana ubuzima bwe.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here