Covid-19: Mu Rwanda 50 bamaze kugaragarwaho n’icyorezo Covid-19

0
1046

Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wakane taliki ya 26/03/2020, abantu 50 nibo bamaze kugaragarwaho n’icyorezo covid-19.

Nkuko iri tangazo rikomeza ribisobanura, uyumubare wuzujwe n’abarwayi  bashyashya 9 baje biyongera kubarwayi bari basanzwe bakurikiranirwa hafi n’abaganga mu Rwanda.




Batanu (5) muri aba barwayi bashya bakaba baraje baturutse i Dubai, umwe avuye muri Leta zunze ubumwe z’America, umwe mubu Holandi ndetse n’abandi 2 batahuwe ko bahuye n’abanduye iyi ndwara mu Rwanda.

Nkuko iritangazo rikomeza ribivuga, Aba barwayi bose bakomeje gukurikiranirwa n’abaganga ahantu habugenewe kandi ko kugeza ubu ntawe urembye muribo.

Nubwo bimeze bityo, iyi Minisiteri ikaba ikomeza gukangurira abaturage bose gukomeza kwitwararika bashyira mubikorwa ingamba zose Leta yashyizeho zoguhangana n’icyirezo COVID-19.

Mugihe iyi ndwara ikomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye ndetse byinshi ugasanga bitari ukuri bikaba binashobora kubangamira urugamba rwo kuyirwanya, ni ngombwa ko ukomeza kuzirikana ibi bibikurikira:




1. Coronavirus ni imwe mumavirusi ashobora gutera ibibazo byinshi icyarimwe nk’ibicurane, indwara mumyanya y’ubuhumekero n’izindi.

2.  Nubwo Covid-19 ishobora kugira ibimenyetso byinshi, ibiza ku ikubitiro ni umuriro, ibicurane/inkorora no kudahumeka neza.

3. Itsinda ry’ abaganga b’abafaransa rivugako nubwo ntawe itinya, iyindwara yibasira abanyantege nkeya kurenza abandi bantu. Twavuga abarwayi ba diabete, abagira ibibazo by’umutima, umuvudiko  udasanzwe w’amaraso , abarwayi b’impyiko n’abandi nkabo.

4. Iyindwara ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Uretse uburyo bwokuvura ibimenyetso by’iyindwara arinabwo bwonyine burimo gukoreshwa, nibyiza gufata amazi ahagaije nokuruhuka  bihagije.

5. Iyi ndwara yandurira mukwegerana cyane (munsi ya metro) n’uyirwaye,

6. Iyi virus ntabwo iterwa n’amatungo yomurugo n’ubwo hari abashakashatsi  bavugako iyindwara yagiye igira ubukana muduce turimo abantu babana munzu n’amatungo yabo.

7. Kwisuzuma biroroshye

Ushobora kwisuzuma iyi ndwara ukoresheje kwirebaho ibimenyetso (umuriro, ibicurane, kudahumeka neza n’ibindi) cyane cyane muminsi 14 ikurikira umunsi ukeka wahuriyeho n’uyirwaye.

8. Hashyizweho imirongo y’ubutabazi

Mugihe wibonyeho ibimenyetso cyangwa ukabibona kuwo murikumwe, ni inshingano zawe guhamagara service z’ubuzima kuri numero itishyurwa  ya 114 cyangwa se ukohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri numero +250788202080 ndetse ukaba wanakoresha email: callcenter@rbc.gov.rw

9. Kuguma murugo ni intwaro ikomeye yogukumira ubwandu bw’iki cyorezo




Indi nkuru bijyanye:

1. Guma murugo: Ibimenyetso 10 ugomba guhora wigenzuraho kowanduye covid-19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here