Covid-19: Menya byinshi kuri ya hene n’ipapayi byasanganwe covid-19 muri Tanzaniya

0
1038

Mu ijambo rye ryo  ryo kucyumweru gishize, Nyakubahwa Perezida wa Tanzaniya yatunze agatoki ubuziranenge bw’ibiva kandi bigatangazwa na Laboratwali y’igihugu cye kubijyanye n’icyorezo cya Covid -19.

Uyu muperezida akaba yarahise ategekako hakorwa ubushakashatsi n’iperereza kuri iyi Laboratwali kuko kubwe abonako ibitangazwa byashyizwemo gukabya ugereranije n’uko iki cyorezo gihagaze muby’Ukuri.




Uyu mukuru w’igihugu kandi akaba yaratangaje ko ibipimo byafatiwe kuduce duto (echantillons/samples) tw’ihene ndetse n’ipapayi  byagaragajeko harimo covid-19 mugihugu cye.

Aha rero akaba ariho perezida Magufuli yahereye adashirira amakenga ubuziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa mugupima iki cyorezo mugihugu cye.

Ubwo yari ahitwa Chato, mumajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzaniya, akaba yaravuzeko yahaye inzego z’umutekano itegeko ryo kugenzura ubuziranenge bw’ibyo  bikoresho bikoreshwa mugupima iki cyorezo. Ibi akaba yarabivuze mugihe hari hamaze gutangazwako abagera kuri 480 bamaze kwandura ndetse16 muribo bakaba bari bamaze kwitaba Imana, imibare uyu muperezida ashidikanyaho.




Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya yavuzeko utu duce (samples/echantillons) twoherejwe muri raboratwari muburyo bw’ibanga twahawe amazina y’abantu ndetse n’imyaka, akaba yaratunguwe nokubona ibisubizo byose byaraje byemeza ubwandu.

Akaba yaravuzeko Ibi bisubizo bishobora kuba bifitanye isano n’impamvu zitandukanye zirimo amakosa ya tekinike mugupima, ibikoresho byifashishwa mugupima byaba bitameze neza cyangwa se abapimye bakaba barahawe ruswa kugirango bakore ayo makosa.




Inzego zishinzwe ubuzima zikaba nazo zaremejeko zohereje utwo duce tw’ibizamini tutari utw’abantu ahubwo tw’ihene, intama ndetse n’ipapayi ariko byabanje guhabwa amazina n’imyaka by’abantu. Bakaba nabo bemezako ntamakuru namake abakozi bomuri Laboratwali  bari babifiteho.

Ibirero umukuru w’igihugu cya Tanzaniya akaba abiheraho avugako bishoboka ko haba hari abemejwe ko barwaye Covid 19 nyamara wenda ari bazima.

Akaba yaranavuze ko ibyo byose bishobora kuba hari ikibyihishe inyuma ngo nkuko akunda kubivugako batakagombye kwizerako buri mfashanyo bahawe ije kubaka igihugu cyabo.,




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here