Covid-19 (11/04/2020: Amakosa 6 Polisi y’u Rwanda itazihanganira muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19

0
1501

Ibi nibimwe muby’ umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JB KABERA yamenyesheje abanyarwanda abicishije mukiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 11 Mata 2020.




Umuvugizi wa polisi yavuzeko itazihanganira abantu badashaka gushyira mubikorwa ingamba Leta yashyizeho zokwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 zirimo no kuguma murugo, hirindwa ingendo zitari ngombwa, ahubwo ugasanga hari abakigwa mumakosa ashobora gushyira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi mukaga.




Amakosa yatanzeho urugero yarimo aya akurikira:

1. Kubeshya inzego

Umuvugizi wa polisi yavuzeko hagenda hagaragara ababeshya polisi ko bagiye mumpamvu zihutirwa nyamara ugasanga babeshya ahubwo bafite izindi gahunda zabo bwite bigiriyemo.

Aha yatanze urugero rw’umwe mubayobozi b’idini  (Bishop) rikorera mu Rwanda uherutse gufatwa abeshya polisi ko agiye gutanga ikiganiro kuri Radio nyamara bikaza kugaragara ko atariho yari agiye; abitwaza ibiribwa mumodoka zabo ngo babyerekane babeshya ko bavuye guhaha n’ibindi.




2. Abakoresha nabi icyangobwa cy’inzira (pass)

Uyu muvugizi yakomeje anagaragaza ko hari n’abakoresha nabi urupapuro rw’inzira ruhabwa ufite impamvu yihutirwa imusaba kuva murugo cyangwa se bakarutizanya n’ibindi. Akaba yibukije ko na byo ari ikosa.




3. Gusengera hamwe.

Nyuma yogufunga insengero murwego rwokwirinda guhurira hamwe kw’abantu benshi, abasenga basabwe gusengera nungo zabo. Nyamara umuvugizi wa polisi yagaragajeko hari abakigerageza guteranira hamwe kandi bitemewe aho yatanze urugero rw’abantu bagera kuri 60 baherutse gutabwa muriyombi barimo gusengera hamwe.




4. Guteranyiriza abantu benshi hamwe

Uretse abaturage bashobora gukora amakisa yo guteranira hamwe kumpamvu zitandukanye zirimo Ubukwe, gusenga n’ibindi, uyu muyobozi yaburiye inzego zitandukanye  zirimo abanyamakuru  abibutsako ntawe ufite uburenganzira bwo guhuriza abantu hamwe. Akaba yatanze urugero rw’abanyamakuru 2 baherutse gutabwa muri yombi bazira guteranyiriza hamwe abantu murwego rwogushaka amakuru.




5.Gusurana/ Kugenderanira

Muri iki kiganiro kandi, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yibukijeko itazihanganira abarenga kumabwiriza ya Leta yo kuguma murugo ahubwo bagasurana mungo zabo, aho yatanze urugero rw’abanyamakuru batumiwe na mugenzi wabo iwe murugo, bakarara banywa inzoga kugeza mugitondo ndetse bakaza gufafwa banatwaye ibinyabiziga banasinze.




 6. Gufungura utubari  nokuywa inzoga muruhame

Mugihe kandi amabwiriza ya guma atemerako utubari n’amahoteli bifungura, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda  yavuzeko nubwo kunywa inzoga bitabujijwe, ko ariko yihanangirije abakomeje kuyacaho bakigira mutubari n’amahoteli kunywa inzoga. Aha akaba yavuzeko hari abaherutse gutabwa muriyombi bibereye muri hotel  banywa inzoga.

Muri iki kuganiro kandi cyari cyatumiwemo Minisitiri w’ubutabera Nyakubahwa Johnson BUSINGE, akaba yarashimangiyeko abarenga kumabwiriza yashyizweho bazabihanirwa kimwe n’abanga kwigaragaza ngo bapimwe icyorezo Covid-19 nyamara bafite aho bahuriye n’abayirwaye cyangwase baherutse kugirira ingendo hanze.

Akaba yaravuzeko nubwo ntategeko ryanditse riteganya Covid-19 ariko ko hariho amategeko ahana abashaka kuvutsa abandi ubuzima ndetse nokubushyira mukaga.

Minisitiri w’ubuzima nawe wari muri iki kiganiro yabwiye abanyarwanda ko hagiye gusezererwa abandi barwayi 11 bakize Covid-19 ariko akomeza gushishikariza abanyarwanda kudatezuka kungamba zokwirinda zirimo na guma murugo.




 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here