Coronavirus: Ubuhamya bubabaje bw’umuryango uri mukato kubera Coronavirus

0
1450

Muri ibibihe bitoroheye abatuye isi bose kubera icyorezo cya coronavirus, aho abanduye bibagora kwiyakira ndetse abandi bakihisha ngo badashyirwa mukato kubera ubwoba ndetse n’imyumvire idashyitse,  muri iyinkuru turabagezaho ubuhamya bw’umuryango umwe uba mukato kubera kwandura iki cyorezo mugihugu cy’ Ubufaransa nkuko babusangije ikinyamakuru aufemin.com cyandikirwa muri iki gihugu.




Uyu ni umuryango wa Varelie ndetse n’umugabowe Daniel, bose bakaba baramaze kwandura icyorezo COVID-19, bakaba baremeye gusangiza isiyose ubuzima bwaburi munsi babayemo nyuma yokwishyira mukato murugo rwabo.

Mu ijwi rinaniwe kandi ryuzuye agahinda, Valeriya w’imyaka 59 yasobanuriye umunyamakuru w’icyo kinyamakuru uko abayeho we n’umugabowe Daniel w’imyaka 66 mukato barimo murugo rwabo ruri mugace ka Rhône-Alpes mugihugu cy’Ubufaransa nkuko biri mukiganiro gikurikira:




Mbese mwaba mwarafashwe ryari?

Valérie : Kuwa gatandatu ushize,umutware wange yatangiye kugira umuriro, ubwoba no kumva atameze neza nabusa, icyakora hamwe na muganga ndetse n’umukwe wacu twarindiye umunsi ukurikiyeho ngo turebe uko bucya ameze.

Bukeye ntagihindutse, twahamagaye service z’ubuzima kugirango dusobanukirwe neza ibimenyetso kuko nanjye ubwanjye nari namaze kurwara.

Kuri telefone, batubajije ibibazo binyuranye kugirango barusheho kumenya ububabare bwacu, nyuma batubwirako atari ibicurane bisanzwe ko ahubwo dushobora kuba twaranduye Coronavirus.




Ni izihe nama mwagiriwe?

Valérie : Twagombaga guhita dutangira kuguma murugo ndetse nogufata palacetamol. Kuva icyogihe ntakindi twari dufite gukora uretse gutegereza tukareba igikurikiraho ndetse noguhamagara service z’ubuzima mugihe twaba tugize ibibazo byo guhumeka. Gusa njyewe nsanzwe mfite umuganga umfasha kuko ari namwene wacu.




Ubuse mumerewe mute?

Valérie : Umugabo wanjye ari kumunsi we wagatandatu kandi ndabona ntakigabanyuka. Arababara cyane kandi afite n’umuriro mwinshi. Nanjye ubwanjye ndumva mbabara umubiri wose, mbese sinzi uko nasobanura ukomerewe. Uyumunsi nabyutse mfite umuriro wa 39.2°C. Ndumva ntabyo kurya nshaka kandi sinkiryoherwa. Muri make twamaze kunanirwa.




Mukimara kumva  ijambo Covid-19 mwifashe mute?

Valérie : Twumviseko ari ibihe bibi twinjiyemo ariko tugumana icyizere ko bizavurwa cyaneko ntabibazo byo guhumeka twari dufite.




Mwaba mubayeho mute muri ibi bihe by’akato?

Valérie : Ngerageza gutera imiti yica bacteria munzub hose ariko cyane cyane  kumaselire y’inzugi ariko nkanamenyesha abadafite iyimiti ko mumaguriro yose ubu ntayo wabonamo, ko ahubwo bakoresha alcohol. Tugerageza kwambara udupfukamunwa ndetse n’uturinda ntoki twembi n’umugabo wanjye kandi ntitukirara mucyumba kimwe. Kubwamahirwe tugira ubwiherero bubili, rero ntaho tugihurira. Ubu umuhungu wacu niwe udukorera byose akanadutegurira ibyo kurya.




Ni iki mukora kumanywa yanyu?

Valérie : Nanjye wakundaga gusoma, ndananiwe cyane kuburyo ntabasha nogufata igitabo. Ndyama muburyo budasanzwe, ndeba television gatoya, ndeba agafilime n’utundi. Ndakorora cyane nkababara imbavu, mbese mbona bidukomereye.




Muri ibibihe bitoroshye ni iki mwabwira abaganga?

Valérie : Bariya bihorere ni abantu badasanzwe. Mbakuriye ingofero, nibakomereze aho.




Amabwiriza yashyizweho na Leta ntacyo abatwaye?

Valérie : Kubwanjye mbona Perezida M.Macron akwiriye gutegeka ibintu byose bigahagarara ntihagire umuntu numwe usohoka. Ntamuntu warukwiriye gukomeza kwigendera uko ashaka. Abantu nibagume mungo zabo. Ndetse nokujya muri sporo mbona byatera ibyago. Ndumva twakora nkomubutaliyane aho ntamuntu wemerewe kujya hanze. Akazi kakagombye guhagarara uretse wenda abaganga.

Mfite umuhungu n’abuzukuru baba mugihugu cya HongKong . Hariya bafunze ibintu byose ntawe usohoka, kandi byarabafashije cyane. Ubufaransa nabwo bukwiriye gukora gutya, abantu bakumva ko bagomba kuguma mungo zabo.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here